Polisi y’u Rwanda iratangaza ko hari amafaranga yatawe n’umuntu mu muhanda wa Remera-Giporoso mu Karere ka Gasabo kandi ko yatoraguwe, bityo ko uwakumva ari aye, yaza kuyafata yiteguye gusubiza ibibazo azabazwa kugira ngo hemezwe ko ari aye.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru rwego rumenyesha ko ayo mafarana yatawe n’umuntu mu cyumweru gishize.
Iri tangazo rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha umuntu waba warataye amafaranga ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, mu
Karere ka Gasabo, mu muhanda Remera-Giporoso, ko ayo mafaranga yatoraguwe agashyikirizwa Polisi.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Nyirayo arasabwa kuza kuyafata ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, yitwaje indangamuntu kandi yiteguye gusubiza ibibazo bizafasha kwemeza ko ari aye.”

Si rimwe cyangwa kabiri polisi y’u Rwanda yaba ikoze igikorwa nk’iki kuko mu bihe binyuranye yagiye irangisha amafaranga, yabaga yatoraguwe ahantu hanyuranye yabaga yatoraguwe byumwihariko yatoraguwe mu bigo by’uru rwego bikorerwamo isuzuma ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
RADIOTV10










