Raporo ya 2025 y’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, igaragaza ko umwaka ushize mu Rwanda handitswe ishoramari rya Miliyari 2.62 USD (agera muri Miliyari 3 800 Frw) mu mishinga 799 yavuye kuri 612 yari yagaragaye mu mwaka wa 2024.
Iyi mibare ikubiye muri raporo yashyizwe hanze na RDB kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata 2026 aho, uru Rwego ruvuga ko iriya mishinga 799 yabayeho umwaka ushize wa 2025 yitezweho gutanga imirimo irenga ibihumbi 38.
Uru Rwego ruvuga ko ibikorwa birimo nk’imitungo itimukanwa nk’Inzu, inganda, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, byagize uruhare runini muri ririya shoramari.
RDB kandi igaragaza ko urwego rw’imari shingiro y’abanyamahanga (FPC/ Foreign Private Capital) byagaragaye ko muri 2025 rwari ruhagaze neza kuko ubushakashatsi bwakozwe muri uwo mwaka, bwerekanye ko ishoramari ry’abanyamahanga ryazamutse rikagera kuri miliyoni 872.9 USD muri 2024 rivuye kuri Miliyoni 716.5 USD ryariho muri 2024. Ni ukuvuga ko habayeho izamuka rya 21.8%.
RDB ivuga ko “Ibi bigaragaza icyizere gikomeje kubaho kubera imiterere ya politiki y’u Rwanda n’imbaraga zashyizwe mu gushyigikira ishoramari binyuze mu gushyira mu bikorwa iyo mirongo migari, atari ukuyimenyekanisha gusa.”
Nanone kandi Ubukerarugendo bwakomeje kuba inkingi ya mwamba mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, kuko bwinjije miliyoni 685 USD avuye kuri miliyoni 647 USD bwari bwinjije umwaka wari wabanje wa 2024. Ni ukuvuga ko habayeho izamuka rya 6%.
Umubare w aba mukerarugendo basuye u Rwanda mu mwaka wa 2025 kandi na wo warazamutse kuko bageze kuri miliyoni 1,49, wo wazamutseho 9% ugereranyije n’umwaka wa 2024, aho abenshi basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga gusura Ingagi.
RDB kandi ivuga ko ibikorwa nk’inama zagutse, imurikabikorwa na byo byinjije miliyoni 94.7 USD avuye kuri Miliyoni 84.8 USD byari byinjije muri 2024. Ni ukuvuga ko byazamutseho 11%. Muri 2025 habayeho ibikorwa 165 birimo ibyo ku rwego mpuzamahanga no ku Mugabane wa Afurika, byatumye u Rwanda rukomeza kuza mu myanya myiza mu bijyanye no kwakira inama ndetse no kugendererwa n’abagenzwa n’ubukerarugendo.
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, ruvuga ko hari ibikorwa by’ingenzi byabayeho umwaka ushize, birmo Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare (UCI Road World Championship 2025) yabaye muri Nzeri, ryari rinabaye ku nshuro ya mbere ku Mugabane wa Afurika.
Hari kandi igikorwa nka Move Afrika cyitabiriwe n’umuhanzi w’ikirangirire John Legend; hakaba Inama ya Mobile World Congress; n’irushanwa nyafurika Basketball Africa League Season 5.
RDB ikavuga ko “Ibi bikorwa byagize uruhare runini mu kuzana abashyitsi, kugaragaza isura y’Igihugu ku rwego rw’Isi, no gukomeza kuzamura umusaruro w’amahoteri mu Rwanda.”
Nanone kandi urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga na rwo rwakomeje kwiyubaka, aho amafaranga yose yinjijwe mu byoherezwa mu mahanga agera kuri miliyari 3.6 USD, bitewe n’imikorere ihamye mu nzego nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi bw’imboga.
Serivisi zoherezwa mu mahanga ziyongereyeho 2.7% ugereranyije n’umwaka wa 2024, bishimangira uruhare rwabyo mu mikorere rusange y’ibyoherezwa mu mahanga. Umubare w’imizigo yo mu kirere wiyongereyeho 2.4% ugera kuri toni 6.257, uvuye kuri toni 6.113 muri 2024, bishimangira uburyo u Rwanda ruhuza n’amasoko mpuzamahanga y’ingenzi, harimo n’u Burayi n’Uburasirazuba bwo Hagati.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika avuga ko umusaruro w’ibyo u Rwanda rwabonye ushimangira imbaraga iki Gihugu gishyira mu bikorwa biba bihanzwe amaso.
Yagize ati “Imikorere ya 2025 igaragaza iterambere rikomeje kugerwaho binyuze mu gushyigikira amahame y’ubukungu bw’u Rwanda no gushyira mu bikorwa ibyo dushyira imbere mu ishoramari, kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ubukerarugendo no gutanga serivisi.”
Jean-Guy Afrika avuga kandi ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka no gushyiraho uburyo bworohereza urwego rw’abikorera mu kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
RADIOTV10








