Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Uganda, yataye muri yombi abanyamahanga 231 badafite ibyangombwa byo kuba muri kiriya Gihugu, barimo abarenga 160 basanzwe mu nyubako imwe bakoreragamo ibikorwa bidasobanutse birimo imikino w’amahirwe n’ubiriganya bwa scamming.
Nk’uko byatangajwe na Simon Peter Mundeyi, Umuvugizi w’iyi Minisiteri, yavuze ko abanyamahanga 169 bafashwe mu mukwabu wabaye mu ijoro ryaceye mu nzu i Bukoto, mu gace ka Kampala, badafite ibyangombwa byemewe byo gutura muri iki Gihugu cya Uganda. Muri abo, 36 ni abagore.
Yasobanuye ko abenshi bakomoka muri Pakisitani, u Buhindi, Bangladesh, Ghana, Myanmar, Ethiopia, Sri Lanka, Cambodia na Malaysia
Mundeyi yagize ati “Muri iyo nyubako twabonye mudasobwa nyinshi z’ubwoko bwose n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe mu koroshya imikino itemewe, gukina imikino y’amahirwe n’uburiganya (scamming).”
Yongeyeho ati “Iri tsinda ryakoreraga mu nzu y’amahirwe ifite abantu bake cyane, ifite resitora yayo n’ibikoresho byayo byagenewe kubuza abantu kwinjira, ifite inzira zigoye kubona aho umuntu yasohokera.
Nk’uko Mundeyi abivuga, abakekwaho icyaha nta myirondoro yabo bafite, ndetse nta n’ibyangombwa nka passports bafite.
Yagize ati: “Ntabwo twabasanze bafite pasiporo kandi mu ibazwa badutangarije ko pasiporo ziri mu bayobozi babo, abayobozi bataragera hano.”
Mu kindi gikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, itsinda ry’Abanya-Nigeria 62 batawe muri yombi ku ya 27 Mata 2026, mu Karere ka Adjumani, nabo bakora mu buryo butemewe n’amategeko nta mpushya zemewe zo gukorera mu gihe bakora ibikorwa birimo n’imirimo y’urusengero.
Mundeyi yagaragaje ko aba bantu bagifungiwe mu kigo cya Minisiteri kiri i Namanve.
Ati “Aba bantu bitwaza kubwiriza ubutumwa bwiza kandi bafite ibindi bikorwa bidasobanutse bakora. Bityo dukurikije ubwo bushishozi, twahise dutangira gukora iperereza kandi dushobora kubafata.”
Yavuze ko mu ibazwa bakorewe bamwe bavuze ko bazanywe muri Uganda basezeranyijwe ko bazahabwa akazi, abandi bakagira uruhare mu bujura bwo kuri interineti n’ibindi byaha bifitanye isano na bwo.
Nk’uko Minisiteri ibivuga, abantu bose 231 batawe muri yombi muri ibi bikorwa byombi barimo gukurikiranwa no gutunganywa mu buryo bukomeye, bigaragaza ko abazaba bagaragayeho kwica amategeko agenga abinjira n’abasohoka muri Uganda bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko y’Igihugu, mu gihe imanza zijyanye n’ubucuruzi bw’abantu cyangwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi zizoherezwa mu nzego zibishinzwe kugira ngo zikore iperereza ryisumbuye.

RADIOTV10










