• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagiye gutangwa Pasiporo ya America irimo ishusho ya Perezida Trump

radiotv10by radiotv10
29/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hagiye gutangwa Pasiporo ya America irimo ishusho ya Perezida Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko iki Gihugu kigiye gutanga pasiporo zigaragaramo ifoto ya Perezida Donald Trump, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’Ubwigenge bw’iki Gihugu.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Tommy Pigott kuri uyu wa Kabiri ko “iyi Pasiporo izatangra gutangwa igihe izaba yabonetse ku Kigo cya Pasiporo cy’i Washington.” Ikazajya ihabwa abantu bagiye kongeresha pasiporo zabo, cyangwa abaka inshya.

Ati “Naho abazajya bakoresha uburyo bwo kuri Internet cyangwa agandi hatangirwa Pasiporo bazakomeza gukoresha izisanzwe.”

Gukoresha ifoto ya Perezida Trump, biri mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za America zimaze zibonye ubwigenge, nk’ibirori binateganyijwe muri iki Gihugu.

Hakurikijwe ishusho y’iyi pasiporo, ifoto ya Trump n’umukono we uri mu ibara rya zahabu, bizajya bigaragara imbere ku gifuniko cyayo.

Tommy Pigott yagize ati “Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America zizihiza isabukuru y’imyaka 250 America imaze yigenga, muri Nyakanga Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iritegura gusohora umubare muto wa Pasiporo za America zagenewe kuzirikana iki gihe cy’amateka.”

Yakomeje agira ati “Izi pasiporo zizaba zirimo ibihangano byihariye n’amashusho meza mu gihe zizakomeza kubungabunga umutekano wazo bituma pasiporo ya America iba inyandiko zitekanye cyane ku isi.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga izatangira gusohora izi pasiporo muri iki gihe cy’impeshyi. Ntibiramenyekana umubare w’izo pasiporo zizatangwa.

Dukurikije ifoto y’inzira, inyuma hazagaragara ifoto yo mu gishushanyo mbonera cya “The Declaration of Independence” cyakozwe na John Trumbull.

Ni mu gihe kuri Pasiporo zikoreshwa kugeza ubu, imbere ku gifuniko cy’imbere hagaragara ifoto ya Percy Moran yashushanyijwe na Francis Scott Key.

Mu kwezi gushize Kandi, Komisiyo y’Ubugeni ya Trump yatoranyije ndetse inemeza ishusho y’igiceri cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ya Leta Zunze Ubumwe za America irimo ishusho ya Perezida.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame i Burayi yarebye umukino ikipe ya PSG yamamaza VisitRwanda yaboneyemo intsinzi

Next Post

Perezida Nguesso umaze igihe gito arahiriye gukomeza kuyobora Congo yakiriwe na Putin mu Burusiya

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Perezida Nguesso umaze igihe gito arahiriye gukomeza kuyobora Congo yakiriwe na Putin mu Burusiya

Perezida Nguesso umaze igihe gito arahiriye gukomeza kuyobora Congo yakiriwe na Putin mu Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.