Wednesday, April 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagiye gutangwa Pasiporo ya America irimo ishusho ya Perezida Trump

radiotv10by radiotv10
29/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hagiye gutangwa Pasiporo ya America irimo ishusho ya Perezida Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko iki Gihugu kigiye gutanga pasiporo zigaragaramo ifoto ya Perezida Donald Trump, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’Ubwigenge bw’iki Gihugu.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Tommy Pigott kuri uyu wa Kabiri ko “iyi Pasiporo izatangra gutangwa igihe izaba yabonetse ku Kigo cya Pasiporo cy’i Washington.” Ikazajya ihabwa abantu bagiye kongeresha pasiporo zabo, cyangwa abaka inshya.

Ati “Naho abazajya bakoresha uburyo bwo kuri Internet cyangwa agandi hatangirwa Pasiporo bazakomeza gukoresha izisanzwe.”

Gukoresha ifoto ya Perezida Trump, biri mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za America zimaze zibonye ubwigenge, nk’ibirori binateganyijwe muri iki Gihugu.

Hakurikijwe ishusho y’iyi pasiporo, ifoto ya Trump n’umukono we uri mu ibara rya zahabu, bizajya bigaragara imbere ku gifuniko cyayo.

Tommy Pigott yagize ati “Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America zizihiza isabukuru y’imyaka 250 America imaze yigenga, muri Nyakanga Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iritegura gusohora umubare muto wa Pasiporo za America zagenewe kuzirikana iki gihe cy’amateka.”

Yakomeje agira ati “Izi pasiporo zizaba zirimo ibihangano byihariye n’amashusho meza mu gihe zizakomeza kubungabunga umutekano wazo bituma pasiporo ya America iba inyandiko zitekanye cyane ku isi.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga izatangira gusohora izi pasiporo muri iki gihe cy’impeshyi. Ntibiramenyekana umubare w’izo pasiporo zizatangwa.

Dukurikije ifoto y’inzira, inyuma hazagaragara ifoto yo mu gishushanyo mbonera cya “The Declaration of Independence” cyakozwe na John Trumbull.

Ni mu gihe kuri Pasiporo zikoreshwa kugeza ubu, imbere ku gifuniko cy’imbere hagaragara ifoto ya Percy Moran yashushanyijwe na Francis Scott Key.

Mu kwezi gushize Kandi, Komisiyo y’Ubugeni ya Trump yatoranyije ndetse inemeza ishusho y’igiceri cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ya Leta Zunze Ubumwe za America irimo ishusho ya Perezida.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Perezida Kagame i Burayi yarebye umukino ikipe ya PSG yamamaza VisitRwanda yaboneyemo intsinzi

Next Post

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Related Posts

Mu butumwa avugamo u Rwanda Gen.Muhoozi yeruye ko abana be batagomba kumuzanira abakwe n’abakazana bagufi

Mu butumwa avugamo u Rwanda Gen.Muhoozi yeruye ko abana be batagomba kumuzanira abakwe n’abakazana bagufi

by radiotv10
29/04/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba; yavuze ko yabwiye abana be ko nibaramuka bashakanye n’abantu bagufi, ubukwe bwabo...

Breaking: Perezida w’u Burundi yakoze impinduka muri Guverinoma

Breaking: Perezida w’u Burundi yakoze impinduka muri Guverinoma

by radiotv10
28/04/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashyize mu myanya Abaminisitiri batatu muri Guverinoma y’iki Gihugu, barimo Ambasaderi Evelyne Butoyi wagizwe Minisitiri...

Congo yashyize hanze ibimenyetso biri muri raporo ishinja u Rwanda gufasha M23

Ibisobanuro bya mbere byatanzwe na Guverinoma ya Congo ku kwakira abimukira birukanywe muri America

by radiotv10
28/04/2026
0

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yagize icyo avuga ku banengera iki Gihugu kwakira abimukira...

Uganda yataye muri yombi abanyamahanga barenga 200 biganjemo abasanzwe ahantu hamwe bakora ibidasobanutse

Uganda yataye muri yombi abanyamahanga barenga 200 biganjemo abasanzwe ahantu hamwe bakora ibidasobanutse

by radiotv10
28/04/2026
0

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Uganda, yataye muri yombi abanyamahanga 231 badafite ibyangombwa byo kuba muri kiriya Gihugu, barimo...

Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23

I Burundi haravugwa ubwoba bwatumye Perezida Ndayishimiye ategeka ko habaho kwimura intwaro i Bujumbura

by radiotv10
28/04/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kimuye amasasu n’intwaro za rutura bivanwa mu bigo bikomeye bya gisirikare i Bujumbura bijyanwa i Gitega, mu...

IZIHERUKA

Mu butumwa avugamo u Rwanda Gen.Muhoozi yeruye ko abana be batagomba kumuzanira abakwe n’abakazana bagufi
AMAHANGA

Mu butumwa avugamo u Rwanda Gen.Muhoozi yeruye ko abana be batagomba kumuzanira abakwe n’abakazana bagufi

by radiotv10
29/04/2026
0

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

29/04/2026
Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

29/04/2026
Hagiye gutangwa Pasiporo ya America irimo ishusho ya Perezida Trump

Hagiye gutangwa Pasiporo ya America irimo ishusho ya Perezida Trump

29/04/2026
Perezida Kagame i Burayi yarebye umukino ikipe ya PSG yamamaza VisitRwanda yaboneyemo intsinzi

Perezida Kagame i Burayi yarebye umukino ikipe ya PSG yamamaza VisitRwanda yaboneyemo intsinzi

29/04/2026
Abitabiriye CAVB Men’s Club Championship basuye Urwibutso rwa Gisozi birebera amateka y’ibyabaye mu Rwanda

Abitabiriye CAVB Men’s Club Championship basuye Urwibutso rwa Gisozi birebera amateka y’ibyabaye mu Rwanda

29/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu butumwa avugamo u Rwanda Gen.Muhoozi yeruye ko abana be batagomba kumuzanira abakwe n’abakazana bagufi

Haravugwa isezera ry’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru kimwe mu Rwanda barimo uwari ukimazeho imyaka 20

Umunyarwandakazi yakatiwe igifungo kiremereye n’Urukiko rw’ikindi Gihugu kubera kwica umugabo we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.