Tuesday, May 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imvugo z’ivanguramoko zagaragaye zatumye AFC/M23 itanga umuburo wihutirwa

radiotv10by radiotv10
05/05/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Imvugo z’ivanguramoko zagaragaye zatumye AFC/M23 itanga umuburo wihutirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu buyobozi bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, yatangaje ko nyuma yuko hakomeje kugaragara imvugo z’ivanguramoko, ibikorwa byose bishingiye ku moko n’ibibiba urwangano, bibujijwe.

Bikubiye mu itangazo ryatanzwe na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Bahati Musanga Erasto kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, aramenyesha abaturage bose ko muri iki gihe, yabonye ikwirakwira ry’ubutumwa bushingiye ku moko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga no mu nama zimwe na zimwe zidasanzwe.”

Yakomeje avuga ko “Ibi bikorwa binyuranyije n’indangagaciro z’ubumwe no kubana mu bumwe byimakajwe na AFC/M23, irushaho kuburizamo ibikorwa byari byarasenye umuryango mugari  kubera intambara n’ibikorwa bya politiki by’ivangura.”

Guverineri w’Intara ya Kivu, yakomeje avuga ko kubera ibi byose, hari ibikorwa bibujijwe mu bice bigenzurwa na AFC/M23, birimo “gutegura imyigaragambyo, ndetse n’inama n’amakoraniro ashingiye ku moko.”

Nanone kandi yavuze ko gutambutsa ubutumwa, cyangwa ibindi byose, byamamaza urwango, cyangwa ibindi byose byaza bitandukanya abantu.

Guverineri kandi yavuze ko yibukije ko amahoro, koroherana no gushyira hamwe, ari inkingi nyamwamba zo kongera kubaka no guteza imbere iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Yasabye kandi abaturage kuba maso, bakima amatwi ubutumwa ndetse n’ibikorwa byose bya Leta ya Kinshasa, byaba bigamije kubabibamo amacakubiri n’inzangano, ahubwo bagashyira imbere ubumwe n’umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku gihano nsimburagifungo cy’imirimo y’inyungu rusange ivugwa mu gihano nk’icyakatiwe DJ Toxxyk

Related Posts

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye

by radiotv10
05/05/2026
0

Abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 bigaruriye umujyi wa Tushunguti wo muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bawukuyemo abarwanyi...

Indege y’umunyapolitiki uri muri Guverinoma ya Congo imaze imyaka 19 iparitse i Burayi byarangiye ifatiriwe

Indege y’umunyapolitiki uri muri Guverinoma ya Congo imaze imyaka 19 iparitse i Burayi byarangiye ifatiriwe

by radiotv10
05/05/2026
0

Indege yo mu bwoko bwa Boeing ya Jean-Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w'Intebe Wungirije, n'uw’Ubwikorezi muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira...

Nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, Ruto wa Kenya nawe yerecyejeyo

Nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, Ruto wa Kenya nawe yerecyejeyo

by radiotv10
04/05/2026
0

Nyuma y’umunsi umwe Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, Perezida William Ruto wa Kenya na we aratangira...

AFC/M23 yagaragaje ubugome bwakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yagaragaje ubugome bwakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
04/05/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ibitero bikomeje kugabwa n’uruhande bahanganye birimo ibyibasira amatungo y’abaturage, bigamije gukomeza gushyira mu kaga ubuzima n’imibereho...

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

by radiotv10
02/05/2026
0

Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za America, Pete Hegseth, yavuze ko igihe ntarengwa cyari cyarashyizweho kugira ngo ubuyobozi bwa...

IZIHERUKA

Imvugo z’ivanguramoko zagaragaye zatumye AFC/M23 itanga umuburo wihutirwa
AMAHANGA

Imvugo z’ivanguramoko zagaragaye zatumye AFC/M23 itanga umuburo wihutirwa

by radiotv10
05/05/2026
0

Iby’ingenzi wamenya ku gihano nsimburagifungo cy’imirimo y’inyungu rusange ivugwa mu gihano nk’icyakatiwe DJ Toxxyk

Iby’ingenzi wamenya ku gihano nsimburagifungo cy’imirimo y’inyungu rusange ivugwa mu gihano nk’icyakatiwe DJ Toxxyk

05/05/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye

05/05/2026
Indege y’umunyapolitiki uri muri Guverinoma ya Congo imaze imyaka 19 iparitse i Burayi byarangiye ifatiriwe

Indege y’umunyapolitiki uri muri Guverinoma ya Congo imaze imyaka 19 iparitse i Burayi byarangiye ifatiriwe

05/05/2026
Umunyemari Lugumi yagaragaje ikindi kimenyetso ntashidikanywaho ko ari mu rukundo na Alliah Cool

Umunyemari Lugumi yagaragaje ikindi kimenyetso ntashidikanywaho ko ari mu rukundo na Alliah Cool

05/05/2026
Nyuma ya RDB ikindi kigo cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo serivisi zitangirwa ku biro byacyo

Nyuma ya RDB ikindi kigo cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo serivisi zitangirwa ku biro byacyo

05/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imvugo z’ivanguramoko zagaragaye zatumye AFC/M23 itanga umuburo wihutirwa

Iby’ingenzi wamenya ku gihano nsimburagifungo cy’imirimo y’inyungu rusange ivugwa mu gihano nk’icyakatiwe DJ Toxxyk

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.