• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Breaking: Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wari umaze igihe afunze yapfuye

radiotv10by radiotv10
07/05/2026
in MU RWANDA
0
Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Karasira Aimable Uzaramba wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, wari umaze igihe afunze, yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu Bitaro igitaraganya, ubwo yafatwaga anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti yari asanzwe anywa.

Aya makuru yemejwe n’Urwego w’ u Rwanda Rushinzwe Igororero (RCS), mu itangazo ryo kubika rwasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026.

Iri tangaro rivuga ko “Urwego w’ u Rwanda Rushinzwe Igororero (RCS), rurabikira umuryango wa
Aimable UZARAMBA KARASIRA, witabye mana mu bitaro bya Nyarugenge.”

RCS ivuga ko Aimable Karasira yajyanywe kuri ibi Bitaro yapfiriyemo, nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe, cyagenwe na muganga.

Urwego w’ u Rwanda Rushinzwe Igororero (RCS) ruvuga ko rutegereje Raporo y’abaganga, ku cyateye uru rupfu.

Karasira yari yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2021, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavugaga ko akurikiranyweho ibyaha birimo ibifitanye isano n’ibiganiro yari amaze igihe atangaza kuri YouTube.

Mu Nzeri 2025  Urukiko rw’Urugereko Rwihariye  rububuranisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, rwari rwamuhamije icyaha cyo gukurura amacakubiri, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe.

Mu maburanisha ye, uyu wahoze ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, yakunze kuvuga ko afite ibibazo byo mu mutwe, aho yasabaga ko atakurikiranwa, ndetse yakunze kugaragaza ko asanganywe indwara z’igihe kinini, nk’indwara y’igisukari (Diabetes) yanafatiraga imiti.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 17 =

Previous Post

Ubuhinzi bwinjirije u Rwanda miliyari 13Frw mu minsi 5 gusa: Menya ibihingwa byinjije menshi

Next Post

Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.