Thursday, May 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Breaking: Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wari umaze igihe afunze yapfuye

radiotv10by radiotv10
07/05/2026
in MU RWANDA
0
Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Karasira Aimable Uzaramba wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, wari umaze igihe afunze, yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu Bitaro igitaraganya, ubwo yafatwaga anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti yari asanzwe anywa.

Aya makuru yemejwe n’Urwego w’ u Rwanda Rushinzwe Igororero (RCS), mu itangazo ryo kubika rwasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026.

Iri tangaro rivuga ko “Urwego w’ u Rwanda Rushinzwe Igororero (RCS), rurabikira umuryango wa
Aimable UZARAMBA KARASIRA, witabye mana mu bitaro bya Nyarugenge.”

RCS ivuga ko Aimable Karasira yajyanywe kuri ibi Bitaro yapfiriyemo, nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe, cyagenwe na muganga.

Urwego w’ u Rwanda Rushinzwe Igororero (RCS) ruvuga ko rutegereje Raporo y’abaganga, ku cyateye uru rupfu.

Karasira yari yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2021, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavugaga ko akurikiranyweho ibyaha birimo ibifitanye isano n’ibiganiro yari amaze igihe atangaza kuri YouTube.

Mu Nzeri 2025  Urukiko rw’Urugereko Rwihariye  rububuranisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, rwari rwamuhamije icyaha cyo gukurura amacakubiri, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe.

Mu maburanisha ye, uyu wahoze ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, yakunze kuvuga ko afite ibibazo byo mu mutwe, aho yasabaga ko atakurikiranwa, ndetse yakunze kugaragaza ko asanganywe indwara z’igihe kinini, nk’indwara y’igisukari (Diabetes) yanafatiraga imiti.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Ubuhinzi bwinjirije u Rwanda miliyari 13Frw mu minsi 5 gusa: Menya ibihingwa byinjije menshi

Next Post

Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

Related Posts

Igisubizo umunyamategeko ahaye abatumva uburyo Dj Toxxyk yafunguwe kandi yarahamijwe kwica

by radiotv10
07/05/2026
0

Umunyamategeko Me Murangwa Faustin avuga ko nta mpaka zari zikwiye kuzamurwa n’abavuga ko batumva uburyo Dj Toxxyk yahawe ibihano bitarimo...

Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

by radiotv10
07/05/2026
0

Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Igororero (RCS) rwasobanuye birambuye iby’urupfu rwa Karasira Aimable Uzaramba wari umaze imyaka itanu afunze, akaba yitabye...

Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

by radiotv10
07/05/2026
0

Mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi ya minibus yajyaga i Rubavu yagonganye na...

Ubuhinzi bwinjirije u Rwanda miliyari 13Frw mu minsi 5 gusa: Menya ibihingwa byinjije menshi

Ubuhinzi bwinjirije u Rwanda miliyari 13Frw mu minsi 5 gusa: Menya ibihingwa byinjije menshi

by radiotv10
07/05/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byoherezwa mu Mahanga (NAEB), cyatangaje ko hagati y’itariki 27 Mata n’iya...

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana mu musangiro wishimiwe (Amafoto)

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana mu musangiro wishimiwe (Amafoto)

by radiotv10
07/05/2026
0

Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, bakiriwe ku meza na mugenzi we wa Bostwana Duma Boko,...

IZIHERUKA

Igisubizo umunyamategeko ahaye abatumva uburyo Dj Toxxyk yafunguwe kandi yarahamijwe kwica
MU RWANDA

Igisubizo umunyamategeko ahaye abatumva uburyo Dj Toxxyk yafunguwe kandi yarahamijwe kwica

by radiotv10
07/05/2026
0

Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

07/05/2026
Kimenyi umugabo wa Miss Muyango yemeje iby’urukundo rwe rushya

Kimenyi umugabo wa Miss Muyango yemeje iby’urukundo rwe rushya

07/05/2026
Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

07/05/2026
Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje

Breaking: Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wari umaze igihe afunze yapfuye

07/05/2026
Ubuhinzi bwinjirije u Rwanda miliyari 13Frw mu minsi 5 gusa: Menya ibihingwa byinjije menshi

Ubuhinzi bwinjirije u Rwanda miliyari 13Frw mu minsi 5 gusa: Menya ibihingwa byinjije menshi

07/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo umunyamategeko ahaye abatumva uburyo Dj Toxxyk yafunguwe kandi yarahamijwe kwica

Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

Kimenyi umugabo wa Miss Muyango yemeje iby’urukundo rwe rushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.