• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

radiotv10by radiotv10
07/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igororero (RCS) rwasobanuye birambuye iby’urupfu rwa Karasira Aimable Uzaramba wari umaze imyaka itanu afunze, akaba yitabye Imana nyuma yo kunywa imiti irengeje igipimo y’uburwayi bwo mu mutwe yari asanzwe anywa, yafashe yamaze gufungurwa, ariko akiri mu mbuga y’Igororero, ategereje ko umuryango we uza kumutwara.

CSP Hillary Sengabo, Umuvugizi wa RCS, yatangaje ko imiti ikekwaho kuba intandaro y’urupfu rwa Karasira, yayinyoye ubwo abacungagereza bari bagiye kumusohora mu Igororero ngo atahe.

Ati “Ejo mu masaha ya saa munani saa cyenda, ubwo bari barimo kumusohora mu Igororero kuko yarangije igihano yamaze no gusohoka, ategereje ko umuryango we uza ukamujyana yafashe imiti ye asanganywe y’uburwayi bwo mu mutwe, anywa igipimo kirengeje, ndetse n’abashinzwe umutekano bagerageza kumwambura imwe mu yo yari afite ariko biranga kuko imwe yari yayinyoye.”

Avuga ko iyi miti yayinyoye yamaze kuva aho yari afungiye. Ati “Yayinywereye mu kibuga hanze yasohotse yambaye n’imyenda isanzwe atari ukuvuga ngo yambaye n’imyenda y’abagororwa.”

Akomeza avuga ko CSP Hillary akomeza avuga ko ubusanzwe iyi Karasira yanywaga iyi miti, yamusinzirizaga, ku buryo n’ejo anywa yo, yasinziriye igihe kinini, bagategereza ko akanguka baraheba.

Ati “Hagati aho tumujyana kwa muganga mu Bitaro bya Nyarugenge birangira yitabye Imana mu masaha y’ijoro. Yasinziriye ntiyagaruka kubera iyi miti yanyweye myinshi.”

Umuvugizi wa RCS uvuga ko nubwo hagitegerejwe ibizava mu isuzuma rya muganga “ariko twebwe ibyo ni byo bwabonye ejo rugikubita.”

Avuga ko Karasira nubwo afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko aba yabaga ari umuntu ufite ubwenge, ndetse ko imiti yayinywaga abanje kuyihabwa n’ubuyobozi bw’Igororero yari afungiyemo, ariko yari yahawe indi yose ubuyobozi bwamubikiraga, kuko yari agiye gutaha.

Ati “Nubwo yarwaraga mu mutwe ariko ntabwo ari ibintu bihoraho, yasabye imiti ye kugira ngo ayitahane, kuko urumva umugororwa yemerewe gutahana imiti ye yakoreshaga ku Igororero.”

Akomeza agira ati “Rimwe mwaganira ukabona ni muzima, ubundi ukumva avuze ibintu bitari byo, ariko nta bidasanzwe yari afite bitandukanye n’uko musanzwe mumuzi.”

Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, nta buryozwacyaha akorerwa, iyo byemejwe n’abaganga babifitiye ububasha.

Umuvugizi wa RCS, avuga ko nubwo icyemezo cyo kutaryozwa icyaha kigenwa n’urwego rw’Ubucamanza, ariko bo icyo bakoraga kwari ukugena uburyo uriya wari umugororwa ahabwa ubuvuzi igihe abukeneye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 7 =

Previous Post

Kimenyi umugabo wa Miss Muyango yemeje iby’urukundo rwe rushya

Next Post

Igisubizo umunyamategeko ahaye abatumva uburyo Dj Toxxyk yafunguwe kandi yarahamijwe kwica

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Igisubizo umunyamategeko ahaye abatumva uburyo Dj Toxxyk yafunguwe kandi yarahamijwe kwica

Igisubizo umunyamategeko ahaye abatumva uburyo Dj Toxxyk yafunguwe kandi yarahamijwe kwica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.