• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Kimenyi umugabo wa Miss Muyango yemeje iby’urukundo rwe rushya

radiotv10by radiotv10
07/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Kimenyi umugabo wa Miss Muyango yemeje iby’urukundo rwe rushya
Share on FacebookShare on Twitter

Kimenyi Yves wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda n’iy’Igihugu, wasezeranye mu buryo bwemewe na Muyango Claudine, yahamije ko ubu ari mu rukundo n’umugore, binavugwa ko bafitanye abana b’impanga.

Kimenyi n’umugore witwa Nana uba hanze y’u Rwanda, babihamije mu kiganiro cyatambukaga imbonankubone ‘Live’ ku rubuga nkoranyambaga twa TikTok.

Muri iki kiganiro cyari kiyobowe n’uzwi nka GodFather ku mbuga nkoranyambaga ukunze kuyobora ibiganiro nk’ibi, aba bombi babajijwe iby’urukundo rwabo rumaze igihe runugwanugwa.

Kimenyi abajijwe niba hari igihe yaba yarakundanye n’uyu Nana, yashimangiye ko nta mpamvu yo kubishyira mu mpitagihe, ahubwo ko biri mu ndagihe.

Ati “Icya mbere ntabwo ari uwo twahoze dukundana [ashaka kuvuga ko bitabayeho ngo bize guhagarara, ahubwo ko biriho n’ubu].” Yahise abazwa niba uyu Nana ari umukunzi we, asubiza agira “Wa nyawe.”

Uyu mugore witwa Nana na we wari uri live muri iki kiganiro, yabajijwe icyo avuga ku rukundo rwe n’uyu mugabo wa Muyango Claudine witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda unazwi mu myidagaduro mu Rwanda, avuga ko urukundo rwabo ruhagaze neza.

Nana wemeje ko akundana na Kimenyi

Uyu mugore, yavuze ko akundana na Kimenyi Yves, ndetse ko urukundo rwabo ari pata na rugi. Ati “No mu bihe bizaza ni yo twapfa tukazuka tuzakundana, ni umugabo wa nyawe ukunditse.”

Nana bivugwa ko asanzwe afite abana b’impanga, yabajijwe niba ari abo yabyaranye na Kimenyi Yves, asubiza agira ati “Ni impanga ze inshuro ebyiri, hari uzirwanira ngo nzimuhe?”

Urukundo rw’aba bombi, rwagiye ruvugwa mu bihe bitandukanye, nyuma yuko havuzwe igitotsi cyavutse mu muryango wa Kimenyi Yves na Muyango Claudine bakoranye ubukwe mu mwaka wa 2024, bakaba banafitanye umwana umwe.

Kimenyi Yves

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Polisi yavuze igikekwaho gutera impanuka y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagonganye

Next Post

Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

Ibirambuye ku cyateye urupfu rwa Karasira witabye Imana ku munsi yari gufungurirwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.