Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byoherezwa mu Mahanga (NAEB), cyatangaje ko hagati y’itariki 27 Mata n’iya 01 Gicurasi 2026, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe hanze winjirije u Rwanda miliyari 13,7 Frw.
Aya makuru akubiye mu ncamake yatangajwe na NAEB kuri uyu Kane tariki 07 Gicurasi 2026, aho iki Kigo cyatangaje ko “Kuva ku wa 27/04-01/05/2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda amafaranga asaga miliyari 13,7 Frw, avuye muri 9,488 toni.”
NAEB kandi yagiye igaragaza umusaruro w’ibihingwa byagiye byinjiza aya mafaranga n’ingano yabyo, n’umubare w’amafaranga byavuyemo.
Umusaruro w’Ikawa yoherejwe hanze y’u Rwanda hagati y’ariya matariki, wari toni 236, winjirije iki Gihugu miliyari 1,2 Frw.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byoherezwa mu Mahanga kigaragaza kandi ko u Rwanda rwohereje mu mahanga umusaruro w’icyayi ungana na toni 1 232, warwinjirije miliyari 137 Frw
Muri ariya matariki kandi u Rwanda rwohereje hanze toni 366 z’umusaruro w’imboga, warwinjirije miliyoni 898 Frw, ndetse na toni 517 z’umusaruro w’imbuto, wo wavuyemo miliyoni 542, runohereza indabo zari zifite toni 17 zarwinjirije miliyoni 137 Frw.
NAEB kandi yatangaje ko hari ibindi bihingwa bitandukanye bitabuzwe muri biriya byagarutsweho hejuru, bifite toni 6 541 byoherejwe mu mahanga, byinjirije u Rwanda miliyari 5,2 Frw.
Naho umusaruro w’ibikomoka ku bworozi, NAEB yatangaje ko hari amatungo n’ibiyakomokaho bingana na toni 572 byoherejwe hanze y’u Rwanda, birwinjiriza miliyoni 695 Frw.

RADIOTV10







