Mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi ya minibus yajyaga i Rubavu yagonganye na Coaster yo yavaga muri aka Karere, umuntu umwe ahasiga ubuzima, abandi icyenda barakomereka. Abashoferi bari batwaye ibi binyabiziga; bombi bavugwaho ikosa ryo kudasatira igisate cy’iburyo nk’uko bikwiye.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yavaga mu Murenge wa Boneza yerecyeza i Rubavu ni na yo yaguye igushije urubavu, mu gihe iya Coaster yo yavaga i Rubavu.
Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanul Kayigi wavuze ko iriya modoka ya minibus yataye igisate cyayo.
Yagize ati “Habaye impanuka y’imodoka ya Toyota Hiace yavaga Karongi igana i Rubavu ita igisate cy’iburyo bw’umuhanda bituma igongana na Coaster yavaga i Rubavu igana i Karongi na yo itasatiriye inkombe y’iburyo bw’umuhanda, hakomeretse byoroheje abantu icyenda hapfamo umuntu umwe.”
Yavuze ko intandaro y’iyi mpanuka ari uburangane bw’abari batwaye ibi binyabiziga, kuko bakoze ikosa ryo kudasatira ikombe z’iburyo bw’umuhanda mu cyerekeza bari barimo.
SP Kayigi kandi yaboneyeho kwibutsa abashoferi ko bagomba iteka kuzirikana ko igihe bari mu muhanda, hari n’abandi baba bari kuwukoresha, bityo ko bakwiye kuguma mu gisate baba barimo.
Uwitwa Ntirenganya Jean Damascene wari muri iyi modoka ya minibus, ni we wahise ahasiga ubuzima, mu gihe abantu icyenda bakomeretse, bahise bajyanwa kuvurizwa mu Kigo Nderabuzima cya Kayove.
RADIOTV10







