Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Yubatse Etaje baramwambuza aza kuyirirwa hejuru ngo bamwishyure

radiotv10by radiotv10
10/01/2022
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Yubatse Etaje baramwambuza aza kuyirirwa hejuru ngo bamwishyure
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko wakoze imirimo yo kubaka inzu igeretse yo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yagiye kwishyuza amafaranga yakoreye ariko ntibahita bamwishyura undi ahita afata umwanzuro wo kujya hejuru y’iyi nzu.

Uyu musore witwa Niyoyaremye Jean Baptiste avuga ko yakoze imirimo yo kubaka iryi nyubako akaba yaragombaga kwishyurwa ibihumbi 117 Frw.

Avuga ko aho yari acumbitse bamwirukanye kubera kumara igihe atishyura amafaranga y’ubukode agahita ajya kwishyuza kuri izi nyubako.

Ati “Nyiri inzu yari yansohoye kandi ntabyo kurya mfite naje aha ndaharara mpamagata RIB na Polisi y’u Rwanda. Bose ntakintu bamfashije uretse kumbwira ngo ninge gushaka aho kuba.”

Icyakora ngo baje kumuhemba ariko uri kubakisha iyi nzu abwira inzego z’umutekano ko hari ibyo yangije bityo ko adashobora kugenda atabyishyuye.

Ati “Niba hari icyo nangije nibareke manuke mfite aho mbarizwa bazajye kundega ariko natashye.”

Kalisa Eric umuyobozi mukuru wungirije wa komanyi iri kubaka aya mazu, yabwiye RADIOTV10 ko uyu mukozi ari mu bantu 28 wari warambuwe n’uwari umukoresha wabo.

Avuga ko uwo mukoresha wabo bari barahaye akazi yari afite abakozi 40 ariko akishyuramo 12 gusa ubundi abandi 28 arabambura amafaranga agera muri Miliyoni 2 Frw.

Kalisa Eric avuga ko uyu musore nubwo yasabaga kurenganurwa ariko hari ibikoresho yangije birimo intsinga bityo ko akwiye kubyishyura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 16 =

Previous Post

Minisitiri w’Uburezi yahishuye ko Ishuri rizagaragaramo ubwandu bwinshi bwa COVID rizafungwa

Next Post

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi bakuru b’i Burundi bazanye ubutumwa yohererejwe na mugenzi Ndayishimue

Related Posts

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
17/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

by radiotv10
17/10/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nyamyumva na Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bavuga ko abashumba bakomeje kuboneshereza imyaka...

IZIHERUKA

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye
MU RWANDA

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi bakuru b’i Burundi bazanye ubutumwa yohererejwe na mugenzi Ndayishimue

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi bakuru b’i Burundi bazanye ubutumwa yohererejwe na mugenzi Ndayishimue

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.