• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, July 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

radiotv10by radiotv10
18/05/2026
in FOOTBALL, SIPORO, Uncategorized
0
Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma
Share on FacebookShare on Twitter

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira.

Mu kiciro cya kabiri cyasojwe mu mpera z’iki cyumweru, hatanzwe ibihembo bya miliyoni 36.

Ikipe ya Gakenke Ladies yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore itsinze Rambura WFC ibitego bitatu kuri kimwe.

Gakenke Ladies yahembwe miliyoni 10 z’amanyarwanda, iya kabiri Rambura WFC ihembwa miliyoni 8, hahembwa kugeza ku makipe atandatu yose.

Umutoza wa Rambura WFC, Uwineza Nadia, yavuze ko yishimye cyane nubwo yatsinzwe.

Ati: “Nk’umunyabigwi wakinnye muri AS Kigali n’ikipe y’igihugu, ndishimye cyane nubwo ntsinzwe, kuko ari ubwa mbere mbonye ibi bintu. Twakiniraga ubuntu, none ubu umupira watunga umuntu. Ndashimira FERWAFA kuri ibi bihembo. Ikipe y’ikiciro cya kabiri mu bagore igahabwa miliyoni 10? Ntibisanzwe. Ababyeyi mubyumvireho mureke abana b’abakobwa bakine.”

Komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Niyitanga Desiré, yavuze ko bashaka guteza imbere umupira w’abagore, ku buryo hari amakipe azajya akina stade ikuzura nk’uko bigenda iyo APR FC yakinnye na Rayon Sports FC.

Rambura WFC na Gakenke Ladies zazamutse mu kiciro cya mbere zisimbuye AS Kigali na Nyagatare WFC zamanutse mu kiciro cya kabiri.

Mbere y’uyu mukino, Rambura WFC yari iyoboye urutonde n’amanota 11, Gakenke Ladies ari iya kabiri n’amanota 9.

Gakenke Ladies yasanze Rambura WFC ku kibuga cyayo iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe, ihita ifata umwanya wa mbere.

Usibye ibihembo bya miliyoni 36 byatanzwe mu kiciro cya kabiri, mu kiciro cya mbere hari hatanzwe ibihembo bya miliyoni 63 byo kuva ku ikipe ya mbere kugeza ku ya gatandatu.

Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cya shampiyona mu kiciro cya mbere yegukanye miliyoni 20 z’amanyarwanda, Police WFC yabaye iya kabiri yegukanye miliyoni 15, iya gatatu itwara miliyoni 10.

Si mu bagore gusa bishimira ibihembo, kuko no mu bagabo ibihembo byariyongereye haba mu kiciro cya mbere no mu cya kabiri.

Igihembo cy’ikipe ya mbere mu kiciro cya mbere mu bagabo cyavuye kuri miliyoni 25 kigera kuri miliyoni 80 z’amanyarwanda.

Ikipe ya mbere mu kiciro cya kabiri yahembwe miliyoni 25, ubundi zahabwaga iya mbere yo mu cya mbere.

Ni ubwa mbere ibihembo bingana bitya bitanzwe mu mateka ya ruhago nyarwanda, kuko byose hamwe byageze kuri miliyoni 484 z’amanyarwanda.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + fourteen =

Previous Post

Rubavu: Impamvu nshya ivugwaho gutuma abagabo bata ingo zabo ntivugwaho rumwe

Next Post

RIB yemeje ifungwa ry’umuhanzi Yampano inatangaza ibyaha akurikiranyweho

Related Posts

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports isoje umwaka w’imikino idafite umutoza mukuru, yatangiye kurambagiza uwatozaga Amagaju, gusa amakuru aravuga ko...

Abakozi ba CHUB basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu i Gicumbi

Abakozi ba CHUB basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu i Gicumbi

by radiotv10
02/07/2026
0

Abakozi b’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri mu Karere ka Gicumbi,...

Hashyizwe hanze uko kunywa inzoga mu Banyarwanda bihagaze

Hashyizwe hanze uko kunywa inzoga mu Banyarwanda bihagaze

by radiotv10
02/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kiratangaza ko umugabo umwe muri babiri, anywa inzoga, mu gihe mu bagore, abanywa inzoga ari babiri mu...

Nyanza: Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bwageze no mu banyerondo

Nyanza: Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bwageze no mu banyerondo

by radiotv10
02/07/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha, aho kuri iyi nshuro yasobanuriye abanyerondo...

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

by radiotv10
30/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo, rimuziza kuwucunga nabi. Ibi bibaye nyuma y’aho kompanyi...

Next Post
Umuhanzi ukizamuka mu Rwanda ahishuye ibitari bizwi ku kibazo yagiranye n’umunyamakuru ukomeye

RIB yemeje ifungwa ry’umuhanzi Yampano inatangaza ibyaha akurikiranyweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.