Minisitiri w’u Bubanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier yatangaje ko ubufatanaye bw’u Rwanda na Mozambique bwatanze umusaruro kandi akazi kakozwe na RDF i Cabo Delgado gashimwa na kiriya Gihugu, cyanamaze kubona inkunga ikenewe, bityo ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza ubutumwa bwazo.
Ni nyuma y’impaka zabayeho ziturutse ku myitwarire y’u Burayi busanzwe butera inkunga ubu butumwa, bwari bwavuze ko butazabikomeza, ibintu bitashimishije Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko nibiba ngombwa izakura ingabo zayo muri Mozambique.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe kandi muri Werurwe uyu mwaka ubwo yavugaga ku gitutu Umuryango Mpuzamahanga wari ukomeje gushyira ku Ngabo z’u Rwanda nyamara bizwi ko zakoze akazi gakomeye Cabo Delgado, yavuze ko zidashobora gukomeza gukora zicunaguzwa.
Yari yagize ati “Twibukije ko ingabo z’u Rwanda mu gukora ako kazi zikorera Igihugu cya Mozambique, abaturage ndetse n’Umuryano Mpuzamahanga muri rusange ufite na za sosiyete zikora ishoramari hariya, ko izo ngabo zidashobora gukora ako kazi zinengwa buri kanya, zifatirwa ibihano, zihozwa ku nkeke. Ibyo ngibyo ntabwo bishobora gukomeza.”
Icyo gihe kandi Nduhungirehe yari yagize ati “Ni yo mpamvu twibukije yuko u Rwanda ruzakomeza akazi karwo rwasabwe inkunga ruhabwa nikomeza gutangwa ariko iyi nkunga nihagarikwa, birumvikana ko tuzava muri Mozambique hanyuma ibyo Bihugu bigashaka ikindi Gihugu cyangwa izindi ngabo zikora ako kazi.”
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique ku butumire bw’iki Gihugu, zageze ku ntego y’ubutumwa bwazo.
Ati “Amahoro n’ituze byaragarutse, imiryango yasubiye mu ngo, abana basubira mu mashuri, ubucuruzi bwongera gufungura, ingabo za Mozambique zahawe imyitozo (kandi iracyakomeza), kandi kompanyi z’Abanyaburanyi n’Abanyamerika zashoboye gusubukura ishoramari ryazo rifite agaciro ka miliyari 50 $ muri LNG.”
Yavuze kandi ko muri icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zagiye zunganirwa n’Ikigega cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi European Peace Facility (EPF), cyatangaga amafaranga ajya kwegera gato n’ayo u Rwanda rwakoreshaga muri Mozambique ndetse n’Ishoramari rya EU muri Cabo Delgado.
Yakomeje avuga ko “Ikibabaje ni uko twabonye ubusabe bubiri Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije Brussels [ubutegetsi bw’u Bubiligi] butakiriwe neza ndetse bugashyirwamo politiki na bimwe mu Bihugu binyamuryango bya EU (birimo Abakoloni bacu babiri-u Bubiligi n’u Budage)” ndetse hakabaho kunenga u Rwanda ariko bigaragara ko akazi gakorwa n’Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado, karatanze umusaruro ndetse hari benshi bawungukiramo.
Nduhungirehe yavuze ko ibi byatumye “u Rwanda ruha agaciro ku ntego nyamukuru ndetse rufata icyemezo cyo gukorana na Guverinoma ya Mozambique yonyine, yanabashije kubona kubona kandi izanakomeza kubona inkunga ikenewe yo gufasha Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado.”
Yavuze ko “Muri urwo rwego, ubufatanye hagati ya za Guverinoma zombi bwagenze neza kandi buzakomeza kugenda neza, kuko akazi k’ingabo z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado gashimwa n’Igihugu cy’abavandimwe cya Mozambique.”
RADIOTV10










