Wednesday, May 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugabo yapfuye akorana imibanano n’umugore utari we ubwo yacaga inyuma uwe wabyabye

radiotv10by radiotv10
20/05/2026
in AMAHANGA
0
Umugabo yapfuye akorana imibanano n’umugore utari we ubwo yacaga inyuma uwe wabyabye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 50 wo mu Karere ka Luuka mu Burasirazuba bwa Uganda, yapfuye ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’umuturanyi mu gihuru, nyuma yo guca inyuma uwe umaze igihe gito abyaye.

Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rutunguranye rwa Simon Kalamu, utuye mu Mudugudu wa Namulanda B mu gace ka Bukooma, nyuma y’ibyabaye ahagana saa cyenda z’ijoro ku ya 18 Gicurasi 2026.

Nk’uko Samson Lubega, Umuvugizi wa Polisi yo mu majyaruguru ya Busoga abivuga, ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko Kalamu yaba yaravuye mu rugo rwe ubundi ajyana umugore w’imyaka 40 usanzwe ari umuturanyi we, mu gihuru kiri hafi aho, ubundi bagakora imibonano mpuzabitsina.

Icyatangiye ari igikorwa cy’ibanga no kwishimisha mu gicuku, cyarangiye nabi ubwo Kalamu yagwaga igihumure agahita yitaba Imana.

Lubega yagize ati “Bivugwa ko nyakwigendera yaguye ubwo bari mu mibonano mpuzabitsina. Bivugwa ko umugore yabimenyesheje abaturage bo hafi aho, nyuma babimenyesha inzego z’ibanze.”

Igitangaje ni uko umugore wa Kalamu yari aherutse kubyara, akaba yamusize mu nzu ari kwita mwana wabo, kugira ngo ajye kwinezezanya n’uwo mugore w’umuturanyi.

Uyu mugore w’imyaka 40 ubu arimo gufasha polisi mu iperereza. Polisi yahise ijyana umurambo wa Kalamu kugira ngo ukorerwe isuzuma n’abaganga kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe.

Muri kariya gace ka Luuka hazamutse impaka nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo, banenga kuba yaciye inyuma umugore we utaramara igihe amubyariye umwana, akajya kuryamana n’uwo w’umuturanyi, bikarangira anahasize ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 1 =

Previous Post

Ubutumwa Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umuhungu wabo urangije muri Kaminuza y’Abanyamerika

Related Posts

by radiotv10
20/05/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye yashimiye umwana wabo urangije amasomo muri Kaminuza y’Abanyamerika, ishami ryayo...

Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

by radiotv10
20/05/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko imodoko yo mu bwoko bwa Rolls-Royce ya Anita Annet Among...

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

by radiotv10
19/05/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko nyuma yuko mu mujyi wa Goma hagaragaye umuntu umwe wanduye icyorezo cya Ebola, hari abantu 189...

BREAKING: Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu Biro bye zinjijemo uwabaye umunyamakurukazi

BREAKING: Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu Biro bye zinjijemo uwabaye umunyamakurukazi

by radiotv10
19/05/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yakoze impinduka mu biro by’Umuvugizi wa Perezidansi, aho Nancy Ninette Mutoni wigeze kuba umunyamakurukazi, yagizwe...

Ikindi Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika cyakuyeho Visa ku Banyafurika bose nk’u Rwanda

Ikindi Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika cyakuyeho Visa ku Banyafurika bose nk’u Rwanda

by radiotv10
19/05/2026
0

Guverinoma ya Togo yatangaje ko iki Gihugu cyakuyeho Visa ku Banyafurika bose bafite Pasiporo yemewe y’Ibihugu byabo, imenyesha ko abazajya...

IZIHERUKA

Umugabo yapfuye akorana imibanano n’umugore utari we ubwo yacaga inyuma uwe wabyabye
AMAHANGA

Umugabo yapfuye akorana imibanano n’umugore utari we ubwo yacaga inyuma uwe wabyabye

by radiotv10
20/05/2026
0

Ubutumwa Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umuhungu wabo urangije muri Kaminuza y’Abanyamerika

Ubutumwa Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umuhungu wabo urangije muri Kaminuza y’Abanyamerika

20/05/2026
Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

20/05/2026
Iby’ingenzi wamenya ku masezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Burusiya

Iby’ingenzi wamenya ku masezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Burusiya

20/05/2026
Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

Gen.Muhoozi yavuze ikizakorerwa imodoka ihenze yafatiriwe n’wahoze ari Perezidante w’Inteko

20/05/2026
Byemejwe ko u Rwanda rutakivanye ingabo zarwo muri Mozambique nk’uko rwari rwavuze ko rushobora kubikora

Byemejwe ko u Rwanda rutakivanye ingabo zarwo muri Mozambique nk’uko rwari rwavuze ko rushobora kubikora

20/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo yapfuye akorana imibanano n’umugore utari we ubwo yacaga inyuma uwe wabyabye

Ubutumwa Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umuhungu wabo urangije muri Kaminuza y’Abanyamerika

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.