Umugabo w’imyaka 50 wo mu Karere ka Luuka mu Burasirazuba bwa Uganda, yapfuye ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’umuturanyi mu gihuru, nyuma yo guca inyuma uwe umaze igihe gito abyaye.
Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rutunguranye rwa Simon Kalamu, utuye mu Mudugudu wa Namulanda B mu gace ka Bukooma, nyuma y’ibyabaye ahagana saa cyenda z’ijoro ku ya 18 Gicurasi 2026.
Nk’uko Samson Lubega, Umuvugizi wa Polisi yo mu majyaruguru ya Busoga abivuga, ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko Kalamu yaba yaravuye mu rugo rwe ubundi ajyana umugore w’imyaka 40 usanzwe ari umuturanyi we, mu gihuru kiri hafi aho, ubundi bagakora imibonano mpuzabitsina.
Icyatangiye ari igikorwa cy’ibanga no kwishimisha mu gicuku, cyarangiye nabi ubwo Kalamu yagwaga igihumure agahita yitaba Imana.
Lubega yagize ati “Bivugwa ko nyakwigendera yaguye ubwo bari mu mibonano mpuzabitsina. Bivugwa ko umugore yabimenyesheje abaturage bo hafi aho, nyuma babimenyesha inzego z’ibanze.”
Igitangaje ni uko umugore wa Kalamu yari aherutse kubyara, akaba yamusize mu nzu ari kwita mwana wabo, kugira ngo ajye kwinezezanya n’uwo mugore w’umuturanyi.
Uyu mugore w’imyaka 40 ubu arimo gufasha polisi mu iperereza. Polisi yahise ijyana umurambo wa Kalamu kugira ngo ukorerwe isuzuma n’abaganga kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe.
Muri kariya gace ka Luuka hazamutse impaka nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo, banenga kuba yaciye inyuma umugore we utaramara igihe amubyariye umwana, akajya kuryamana n’uwo w’umuturanyi, bikarangira anahasize ubuzima.
RADIOTV10









