Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Utikingije COVID-19 ntakwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe- Evariste/CLADHO

radiotv10by radiotv10
11/01/2022
in MU RWANDA
0
Utikingije COVID-19 ntakwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe- Evariste/CLADHO
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gutandukanya serivisi umuntu asanzwe yemerewe n’inkingo za COVID-19, akavuga ko nta muntu ukwiye kuzimwa kuko atikingije.

Kuva gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19 yatangira, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kwikingiza ari ubushake bw’umuntu gusa ubu hari serivisi nyinshi umuntu adashobora guhabwa atikingije.

Imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa muntu ivuga ko nta muntu wari ukwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe ngo ni uko atikingije COVID-19.

Umuhuzabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka yagize avuga ko nubwo uburenganzira bwo kubaho ari bwo bw’ibanze ariko ko kwikingiza COVID-19 bitari bikwiye kuba itegeko.

Ati “Twabonye hari abatangiye kwirukanwa mu kazi kubera ko batikingije, urumva ko abo bantu barimo barabangamirwa.”

Evariste Murwanashyaka avuga ko gahunda yo gukingirwa idakwiye guhuzwa n’izindi serivisi umuntu asanzwe yemerewe.

Ati “Niba umuntu asanzwe yemerewe kujya kwivuza, yemerewe kujya mu ishuri akaba atajya mu ishuri atarikingije kandi atarabyumva […] ntabwo abantu bakabaye bafatirwa kuri serivisi.”

Avuga ko ibi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko hari uburenganzira bwe buba bwahonyowe.

Ati “Niba ari umuntu urwaye ugiye kwa muganga bagasanga atarikingije ubwo ntashobora kubura ubuzima kubera ko atarikingiza? Ibiri gukorwa ntabwo ari bibi ariko bikorwe nta muntu bihutaje.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko kwikingiza ari ubushake ariko ko utikingije atangomba kubangamira uwabikoze.

Ati “Ariko nanone iyo uhisemo kutikingiza nanone hari undi muntu ushobora kubangamira igihe waba urwaye ukaba wamwanduza ni ukuvuga ko niba ukeneye kujya aho abandi bahurira ari benshi bikingije biragusaba ko nawe wikingiza ariko niba utikingije kuki ujya kubanduza.”

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko abakomeje kwanga kwikingiza bakwiye kurebera urugero ku babikoze kuko inkingo ntacyo zabatwaye ahubwo ko zibafasha kutazahazwa na COVID-19.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + sixteen =

Previous Post

Umudatenguha abakunda udukoryo: Ariel Wayz yateye imitoma umukobwa mugenzi we mu ndirimbo bituma hibazwa byinshi

Next Post

Mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa- Cyuma yavugiye amagambo akarishye mu rukiko

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
17/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa- Cyuma yavugiye amagambo akarishye mu rukiko

Mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa- Cyuma yavugiye amagambo akarishye mu rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.