Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi wa ba Sogokuru muri Green Hills (Amafoto)

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi wa ba Sogokuru muri Green Hills (Amafoto)

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umunsi wahariwe ababyeyi ba Sogokuru na ba Nyagokuru (Grandparents Day) mu ishuri rya Green Hills Academy ryigamo Anaya Abe Ndengeyingoma, imfura ya Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatatu “Muri Green Hills Academy, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abandi mu munsi w’Abasogokuru, aho bishimiye imbyino gakondo zabyinwe n’abiga mu mwaka wa gatatu w’incuke.”

Uyu munsi ‘Grandparents Day’ witabiriwe na ba Sogokuru na ba Nyogokuru b’abana biga muri iri shuri, wabaye umwanya mwiza wo “kwishimira umuco nyarwanda n’abuzukuru babo.”

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatatu, aho abana biga mu cyiciro cya gatatu cy’amashuri y’Incuke muri iri Shuri Green Hills Academy, bagaragaje ibikorwa binyuranye bashimisha ba Sogakuru babo, nk’imbyino gakondo n’indi mikino.

Anaya Abe Ndengeyingoma na we wiga mu cyiciro cya gatatu cy’incuke, ni umwe mu basusurukije Ababyeyi bakuru bitabiriye ibi birori, mu mbyino gakondo.

Anaya Abe Ndengeyingoma uri gusoza icyiciro cy’amashuri y’incuke yatangiye mu Nzeri 2023, yabanje kunyura mu Irerero Eza-Urugwiro ECD ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro, ryanizemo murmuna we Amalia Agwize Ndengeyingoma na we wari wagiye kumushyigikira muri ibi birori by’abiga muri Green Hills Academy.

Anaya Abe Ndengeyingoma, Imfura ya Ange Ingabire Kagame na Betrand Ndengeyingoma, arabura amezi abiri akuzuza imyaka itandatu, dore ko yavutse muri Nyakanga 2020 akaba anizihiriza rimwe isabukuru y’amavuko na murmuna we Amalia Agwize, ku itariki ya 19 Nyakanga, we wavutse muri 2022.

Perrezida Kagame na Madamu bitabiriye ibi birori

N’ababyeyi ba Bertrand Ndengeyingoma bari bahari
Abana babyinnye imbyino gakondo
Anaya Abe ari mu bana basusurukije ababyeyi

RADOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =