Igisirikare cya Iran cyavuze ko kizafungura ipaji nshya y’urugamba kikagura intambara igihe Leta Zunze Ubumwe za America na Israel zatangiza ibitero bishya, nyuma yuko haketswe umugambi w’ibindi bitero simusiga biri gutegurwa.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishya cya Iran cyo mu kigobe cya Perse cyashyizweho, kuri uyu wa Gatatu cyatangaje icyo cyise ‘controlled maritime zone’ ku muhora wa Hormuz.
Aya mabwiriza y’iki kigo gishya cya Iran, agena ko amato yose yifuza gutambuka, ashyiraho ubuhuzabikorwa bwo kugaragaza inzira buzanyuranye, ubundi agahabwa uburenganzira n’ubuyobozi.
Ubuyobozi bw’iki kigo kizwi nka Persian Gulf Strait, bwagaragaje kuri X [Twitter] ikarita igaragaza ibice byose byo mu nyanja birebwa na kiriya cyemezo bigenzurwa na Iran.
Igisirikare cya Iran cyabaye nk’igitera ubwoba Leta Zunze Ubumwe za America na Israel ko ibitero bashobora kugaba, byasiga akaga gakomeye, kuko na cyo cyahita cyagura intambara, nyuma yuko havuzwe ko hari umugambi w’ibitero simusiga biriya Bihugu biri gutegura.
Perezida Donald Trump aherutse aherutse gutangaza niba “tugiye kurangiza umugambi, cyangwa baremera gusinya amasezerano.” Ashaka kuvuga ko igihe Iran yakomeza kwinangira gusinya amasezerano yahura n’akaga gakomeye.
Mohammad Bagher Ghalibaf uhagarariye Iran mu buhuza, yatangaje ko Abanya-Iran “bakwiye kwizera” ko Ingabo z’Igihugu zakoresheje umwanya w’agahenge nk’uwo “kongera imbaraga zazo.”
Nanone kandi Perezida w’u Bushinwa wakiriye mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin nyuma yo kwakira Donald Trump, yavuze ko guhagarika intambara America na Israel batangije kuri Iran, ari “ingenzi cyane”, kandi ko “kubura imirwano ari ibintu bidakwiye na gato, ahubwo ko hakwiye gukomeza inzira y’ibiganiro.”
RADIOTV10











