Polisi yo muri Uganda yatangiye gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo wo mu Karere ka Luuka witabye Imana ubwo yari ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’umuturanyi bakoreraga mu gihuru, akaza kugwa iguhumure ubwo bari bari mu gikorwa mo hagati.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 18 Gicurasi 2026, mu Mudugudu wa Namulanda B mu gace ka Bukooma, mu masaha ya saa cyenda z’ijoro, aho uyu mugabo witwa yari yaciye inyuma umugabo witwa Simon Kalamu w’imyaka 50 yapfaga ari gutera akabariro n’umugore w’imyaka 40.
Bivugwa ko uyu mugabo yari yajyanye n’uyu mugore mu gihuru, asize umugore we umaze igihe gito abyaye, akamusiga ari kwita ku ruhinja rwabo.
Umuvugizi wa Polisi yo mu majyaruguru ya Busoga, SP Samson Lubega yavuze ko amakuru ahari avuga ko “nyakwigendera n’umugore bagiye mu gihuru kiri hafi aho bakora imibonano mpuzabitsina. Nyuma y’icyiciro cya mbere, bivugwa ko yaguye igihumure ubwo bari gukora icyiciro cya kabiri cy’imibonano.”
Yagize ati “Uwapfuye ndetse n’umugore basambanaga bavugwaho kujya mu gihuru aho bakoreye imibonano mpuzabitsina. Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’imibonano, yaguye igihumure ubwo bari mu cyiciro cya kabiri.”
Amakuru yatanzwe n’umwe mu baturanyi b’uyu mugabo, avuga ko asanzwe agira ingeso y’ubushurashuzi kuryamana n’abandi bagore.
Yagize ati “Asanzwe agira ingeso zo kunywa ibinyobwa byongera imbaraga n’ibiyobyabwenge by’ibyatsi. Yari asanzwe kandi agirana umubano n’abandi bagore batandukanye. Birashoboka ko yaba yagize ikibazo cyo guhagarara k’umutima.”
Inzobere mu buzima, zivuga ko imfu zibaho umuntu ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, gishobora kuba gifitanye isano n’ibibazo by’umutima, cyangwa indwara yo guturika kw’imitsi yo mu bwonko (stroke).
RADIOTV10










