Umuhanzi akaba n’umushabitsi Ujekuvuka Emmanuel uzwi nka Marchal Ujeku, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha birimo cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho aregwa muri dosiye ivugwamo miliyoni 53Frw.
Uretse icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Marchal Ujeku anakurikiranyweho cyaha cy’ubuhemu, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro m Mujyi wa Kigali.
Yatawe muri kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026 nyuma y’igihe akorwaho iperereza ku birego yagiye atangwaho n’abantu banyuranye bamushinja ubuhemu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko ibyaha biregwa Ujekuvuka Emmanuel bishingiye ku bibanza yagurishaga bitamwanditseho abinyujije muri Kompanyi ye.
Yagize ati “Nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage mu bihe bitandukanye, RIB yafunze Ujekuvuka Emmanuel, umuyobozi uhagarariye sosiyete igura ikanagurisha ibibanza yitwa Marshal Real Estate.”
Dr Murangira avuga ko Ujekuvuka Emmanuel “Akekwaho ibyaha bibiri birimo icy’ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”
Uyu mugabo uzwi mu bushabitsi bw’imitungo itimukanwa, nk’inzu ndetse n’ibibanza, yatawe muri yombi amaze kugurisha ibibanza bitamwanditseho bifite agaciro ka miliyoni 53,5Frw ndetse na 4.500 USD.
Ni mu gihe kandi uyu mushabitsi atari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibi, aho mu bihe binyuranye hari abamuregaga, ariko yatangira gukurikiranwa, akemera gusubiza amafaranga y’iyo mitungo abaga yagurishije mu buriganya.
Ujekuvuka Emmanuel uzwi nka Marchal Ujeku uzwi mu buhanzi butamamaye, aho yinjiye mu muziki muri 2016 yibanda ku njyana gakondo y’iwabo ku kirwa cya Nkombo aho akomoka bavuga ururimi rw’Amashi.
Azwi mu ndirimbo nka ‘Bombole Bombole’, ‘Bikongole’ yakoranye na nyakwigendera Jay Polly, Omwana Akwira yafatanyije na Mani Martin, na ‘Nkusima Bwenene’ yakoranye n’umunyekongo Aganze Premier.
Uyu mugabo kandi yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nko kuri YouTube yamamaza ubucuruzi bwe bw’imitungo itimukanwa, ashishikariza abantu kugana kompanyi ye, ikabaha ibibanza n’inzu byiza byo kugura badahenzwe.

RADIOTV10








