Friday, May 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

radiotv10by radiotv10
22/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Ujekuvuka Emmanuel uzwi nka Marchal Ujeku, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha birimo cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho aregwa muri dosiye ivugwamo miliyoni 53Frw.

Uretse icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Marchal Ujeku anakurikiranyweho cyaha cy’ubuhemu, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro m Mujyi wa Kigali.

Yatawe muri kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026 nyuma y’igihe akorwaho iperereza ku birego yagiye atangwaho n’abantu banyuranye bamushinja ubuhemu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko ibyaha biregwa Ujekuvuka Emmanuel bishingiye ku bibanza yagurishaga bitamwanditseho abinyujije muri Kompanyi ye.

Yagize ati “Nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage mu bihe bitandukanye, RIB yafunze Ujekuvuka Emmanuel, umuyobozi uhagarariye sosiyete igura ikanagurisha ibibanza yitwa Marshal Real Estate.”

Dr Murangira avuga ko Ujekuvuka Emmanuel “Akekwaho ibyaha bibiri birimo icy’ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

Uyu mugabo uzwi mu bushabitsi bw’imitungo itimukanwa, nk’inzu ndetse n’ibibanza, yatawe muri yombi amaze kugurisha ibibanza bitamwanditseho bifite agaciro ka miliyoni 53,5Frw ndetse na 4.500 USD.

Ni mu gihe kandi uyu mushabitsi atari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibi, aho mu bihe binyuranye hari abamuregaga, ariko yatangira gukurikiranwa, akemera gusubiza amafaranga y’iyo mitungo abaga yagurishije mu buriganya.

Ujekuvuka Emmanuel uzwi nka Marchal Ujeku uzwi mu buhanzi butamamaye, aho yinjiye mu muziki muri 2016 yibanda ku njyana gakondo y’iwabo ku kirwa cya Nkombo aho akomoka bavuga ururimi rw’Amashi.

Azwi mu ndirimbo nka ‘Bombole Bombole’, ‘Bikongole’ yakoranye na nyakwigendera Jay Polly, Omwana Akwira yafatanyije na Mani Martin, na ‘Nkusima Bwenene’ yakoranye n’umunyekongo Aganze Premier.

Uyu mugabo kandi yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nko kuri YouTube yamamaza ubucuruzi bwe bw’imitungo itimukanwa, ashishikariza abantu kugana kompanyi ye, ikabaha ibibanza n’inzu byiza byo kugura badahenzwe.

Marchal Ujeku

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 6 =

Previous Post

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Related Posts

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

by radiotv10
21/05/2026
0

Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, Jacob Marksons Oboth yabwiye Brig Gen Ronald Rwivanga ko inshingano yahawe zo kuyobora Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu...

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

by radiotv10
21/05/2026
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaye ko abashakanye mu mwaka wa 2025, abenshi bitabiriye uburyo bw’ivangamutungo rusange ryakozwe n’abantu 97%, mu gihe...

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
21/05/2026
0

Brig Gen Ronald Rwivanga wari umaze imyaka itanu n'igice ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangiye inshingano nshya zo kuyobora Umutwe...

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

by radiotv10
21/05/2026
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitovu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, waregwaga kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi wa ba Sogokuru muri Green Hills (Amafoto)

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi wa ba Sogokuru muri Green Hills (Amafoto)

by radiotv10
21/05/2026
0

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umunsi wahariwe ababyeyi ba Sogokuru na ba Nyagokuru (Grandparents Day) mu ishuri rya...

IZIHERUKA

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw
MU RWANDA

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

by radiotv10
22/05/2026
0

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

21/05/2026
Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

21/05/2026
Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

21/05/2026
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

21/05/2026
Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

21/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.