Cristiano Ronaldo n’ikipe ye Al Nassr FC begukanye igikombe cya shampiyona ya Saudi Arabia, kibaye icya mbere cya shampiyona Ronaldo atwaye kuva yagera muri Arabia Saudite muri 2023.
Ku munsi wa nyuma wa shampiyona, Al Nassr yatsinze Damac FC ibitego 4-1. Umukino watangijwe n’igitego cya Sadio Mané, nyuma Kingsley Coman atsinda icya kabiri, mbere y’uko Ronaldo asoza akazi atsinda ibitego bibiri harimo n’icyaturutse ku mupira w’umuterekano watewe neza na Kizigenda Ronaldo.
Ibi bitego byatumye Ronaldo agera ku bitego 973 mu buzima bwe bwose nk’umukinnyi wabigize umwuga, akomeza kuba uyoboye abandi bakinnyi batsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Muri uyu mwaka w’imikino, Ronaldo asoje afite ibitego 28 muri shampiyona, ibintu byongeye kwerekana ko nubwo ageze ku myaka 41, agifite ubushobozi bwo gutsinda no gufasha ikipe ye kugera ku ntsinzi.
Nyuma yo gutwara iki gikombe, amaso yose ahise yerekeza ku gikombe cy’isi aho Ronaldo azaba agiye gukina ku nshuro ya gatandatu n’ikipe y’igihugu ya Portugal bikaba bishobora kuba irushanwa rye rya nyuma ku rwego rw’isi.

Aime Augustin
RADIOTV10










