Umuvangamiziki DJ Pinky uri mu bagezweho mu Rwanda, nyuma yo kugaragara mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka, yagizwe Brand Ambassador wa kimwe mu biganiro bitambuka ku gitangazamakuru bakoraho.
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto yacuzwe igaragaza uyu mukobwa ateruye Kakooza Nkuliza Charles na mugenzi we Angeli Mutabaruka.
Aba banyamakuru bakorana ku gitangazamakuru cy’umwe muri bo, ubwo bavugaga kuri iyi foto, batangariye uburyo uyu mwana w’umukobwa yatekereje gukora iyi foto, dore ko atari bo bonyine yagaragaye ateruye cyangwa ahetse.
Kuri uyu wa Gatanu uyu muvangamizi yatumiwe mu kiganiro TV1 Prime, ari na bwo yagirwaga uwamamaza iki kiganiro, ndetse akanahabwa n’umwambaro w’ikipe ya Gasogi United na yo y’uyu mushoramari KNC.
Ubwo KNC na Mutabaruka bari mu kiganiro basanzwe bakora mu gitondo, bamenye amakuru ko uyu muvangamiziki yatumiwe kuri iki gitangazamakuru bakorera, ari nab wo KNC usanzwe ari nyiracyo, yasabaga ko uyu mukobwa yaza guhabwa umwambaro wa Gasogi, ndetse akanagirwa brand ambassador w’iki kiganiri yatumiwemo.
Mu mafoto DJ Pinky yashyize hanze, yagaragaje ko ibyemewe na KNC byose, yabihawe, ndetse anamushimira kuba ari umugabo usohoza isezerano.
Yagize ati “Uzi Icyo nkundira KNC kurushaho ni uko ari umugabo urinda ijambo rye. Jersey y’ikipe nkunda cyane ya Gasogi United nemerewe nayihawe, Envelope mubona irimo agashimwe banyemereye mu kiganiro na yo nayihawe, ndetse kugeza ubu ndi brand ambassador wa TV1 Prime.”
Yakomeje agira ati “KNC nsanzwe mwemera nk’umugabo ukunda akazi cyane ndetse n’urubyiruko ariko namukunze kurushaho maze kumva uko TV 1 Prime ikora! Rubyiruko Ndaje ndababwira neza ibya TV1 Prime, muzanshimira nyuma.”
Uyu mukobwa uvuga ko kuva ubu atazajya asiba ku myitozi ya Gasogu, yasoje ubutumwa bwe, avuga ko umurimo we w’ariya mafoto akora ateruye cyangwa ahetse abantu, utangiye kumubyarira inyungu.



RADIOTV10










