• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

radiotv10by radiotv10
23/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvangamiziki DJ Pinky uri mu bagezweho mu Rwanda, nyuma yo kugaragara mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka, yagizwe Brand Ambassador wa Application y’iki gitangazamakuru izwi nka TV 1 Prime.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto yacuzwe igaragaza uyu mukobwa ateruye Kakooza Nkuliza Charles na mugenzi we Angeli Mutabaruka.

Aba banyamakuru bakorana ku gitangazamakuru cy’umwe muri bo, ubwo bavugaga kuri iyi foto, batangariye uburyo uyu mwana w’umukobwa yatekereje gukora iyi foto, dore ko atari bo bonyine yagaragaye ateruye cyangwa ahetse.

Kuri uyu wa Gatanu uyu muvangamiziki yatumiwe mu kiganiro gitambuka kuri TV1 ari na bwo yagirwaga uwamamaza Application yitwa TV 1 Prime, ndetse akanahabwa n’umwambaro w’ikipe ya Gasogi United na yo y’uyu mushoramari KNC.

Ubwo KNC na Mutabaruka bari mu kiganiro basanzwe bakora mu gitondo, bamenye amakuru ko uyu muvangamiziki yatumiwe kuri iki gitangazamakuru bakorera, ari nab wo KNC usanzwe ari nyiracyo, yasabaga ko uyu mukobwa yaza guhabwa umwambaro wa Gasogi, ndetse akanagirwa brand ambassador wa TV 1 Prime.

Mu mafoto DJ Pinky yashyize hanze, yagaragaje ko ibyemewe na KNC byose, yabihawe, ndetse anamushimira kuba ari umugabo usohoza isezerano.

Yagize ati “Uzi Icyo nkundira KNC kurushaho ni uko ari umugabo urinda ijambo rye. Jersey y’ikipe nkunda cyane ya Gasogi United nemerewe nayihawe, Envelope mubona irimo agashimwe banyemereye mu kiganiro na yo nayihawe, ndetse kugeza ubu ndi brand ambassador wa TV1 Prime.”

Yakomeje agira ati “KNC nsanzwe mwemera nk’umugabo ukunda akazi cyane ndetse n’urubyiruko ariko namukunze kurushaho maze kumva uko TV 1 Prime ikora! Rubyiruko Ndaje ndababwira neza ibya TV1 Prime, muzanshimira nyuma.”

Uyu mukobwa uvuga ko kuva ubu atazajya asiba ku myitozi ya Gasogu, yasoje ubutumwa bwe, avuga ko umurimo we w’ariya mafoto akora ateruye cyangwa ahetse abantu, utangiye kumubyarira inyungu.

Ifoto ya DJ Pinky ateruye Mutabaruka na KNC yagarutsweho cyane
Yatumye asekerwa n’amahirwe adasanzwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 10 =

Previous Post

Amakuru mashya: Perezida Kagame yazamuye mu ntera abacungagereza 740 barimo Abofisiye bakuru 46 anirukana 290

Next Post

U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda n’u Burusiya biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.