Leta Zunze Ubumwe za America zongeye kugaba ibitero by’indege kuri Iran, mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu na bwo buvuga ko bwarashe indege y’intambara ya America.
Iran yavuze ko yarashe indege y’intambara ya Amerika yo mu bwoko bwa F-35 ikanafata drone y’Abanyamerika nyuma yuko Donald Trump atangiye ibitero bishya kuri Tehran.
Igisirikare cya Iran (Revolutionary Guards) cyatangaje ko gifite uburenganzira bwo kwihimura ku gikorwa icyo ari cyo cyose gikaze cyakozwe n’igisirikare cya America mu gihe havugwaga ko drone zinjiye mu kirere cya Iran.
Ibi bibaye nyuma yuko Ingabo za America zigabye ibitero ku ahabitse ibisasu bya misile n’ubwato bya Iran. Ibi bihe bitunguranye bije ubwo intumwa za Iran zageraga i Doha mu biganiro byo kurangiza intambara.
Ibi kandi byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongera kuzamuka nyuma y’ibitero bya America, mu gihe byari byagabanutse ubwo Perezida Trump yavugaga ku masezerano ategerejwe.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, yavuze kuri Telegram ko kuri uyu wa Kabiri ko ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati birimo ibirindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America bitazakomeza kugirwa ibikoresho byaAmerica kandi ko ibikorwa bya America muri kariya karere bitazagira amahoro.
Nyuma ya biriya bitero America yongeye kugaba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko amasezerano yo kurangiza intambata agishoboka, anashimangira ko hateganyijwe ibiganiro bizaba ku wa Kabiri hagati y’umuhuza mukuru wa Iran na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri w’Intebe wa Qatar.
Rubio yabwiye abanyamakuru ati “Tuzareba niba dushobora gutera intambwe. Ndatekereza ko ari ibiganiro byinshi bivugwa mu nyandiko ya mbere, bityo bizatwara iminsi mike.”
RADIOTV10






