Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, yiyongerera amahirwe yo kuzasohokera igihugu mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.
Nyuma yo kubura Igikombe cy’Amahoro itsinzwe kuri penaliti na APR FC ku wa 6 w’icyumweru gishize, ikipe ya Rayon Sports yari ihanze amaso umwanya wa kabiri muri shampiyona kugira ngo yizere ko izasohokera igihugu, dore ko ibikombe byombi byatwawe na mukeba wayo APR FC, bityo gusohoka bikaba biyisaba kuba iya kabiri.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC ku munsi wa 33 wa Rwanda Premier League.
Bugesera yari yatsinze Rayon mu gice kibanza cya shampiyona, yari imaze iminsi yitegurana imbaraga uyu mukino, ahanini na yo ishaka uko yawutsinda ngo izaze mu makipe umunani ya mbere azahembwa muri shampiyona.
Rayon yatangiye umukino ikinira cyane mu gice cya Bugesera ariko ikagorwa n’umunyezamu w’iyi kipe, Dauda Barelli.
Igice cya mbere cyasojwe ari 0-0 ariko Rayon, ubona ko yarushaga Bugesera, yari yaje yirinda kwirekura mu mikinire.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 60, Ndikumana Asman yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Nshimiyimana Emmanuel Kabange, abugarira ba Bugesera barahuzagurika, Asman awushyira mu izamu n’ukuguru kw’ibumoso.
Ku munota wa 89, Aziz Bassane wari winjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Didier, yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Tambwe Gloire, umukino urangira ari 2-0.
Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports yiyongerera amahirwe yo kurangiza ku mwanya wa kabiri, dore ko ari umwanya bahataniye na Kiyovu Sports banafitanye umukino ku munsi wa nyuma wa shampiyona.
Rayon yagize amanota 55, irusha Kiyovu amanota 3. Kugira ngo Kiyovu inyure kuri Rayon, birasaba ko iyitsinda nibura ibitego 2-0 bakanganya amanota. Iyo amakipe anganyije amanota harebwa imikino yabahuje. Rayon yatsinze Kiyovu 2-0 mu mukino ubanza, mu gihe Kiyovu na yo yabatsinda 2-0, harebwa ikipe yazigamye ibitego byinshi, kandi icyo gihe Kiyovu yaba ari yo isohoka.
Shampiyona y’u Rwanda irasozwa muri iyi weekend aho umwe mu mikino itegerejwe cyane ari uwa Kiyovu Sports na Rayon Sports uzakinwa ku wa 5 Saa Moya z’umugoroba.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10






