Sunday, July 26, 2026
RW|EN
BASKETBALL

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu Misiri, warangiye iyo mu Rwanda ibonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma, ikaba inabaye iya mbere yo muri iki Gihugu ibigezeho.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, warangiye RSSB Tigers iyoboye n’amanota 106 kuri 97 ya Al Ahly.

Umukuru w’u Rwanda wakunze kwitabira iyi mikino iri kubera muri BK Arena, yanarebye uyu mukino wa 1/2 aho yakiranywe urugwiro n’abakunzi ba Basketball.

Ni umukino kandi Umunyamerika Craig Randall yongeye kwigaragarizamo, aho yari ayoboye mu bakinnyi batsinze amanota menshi muri RSSB Tigers.

Ubwo uyu mukino wari uhumuje, uyu mukinnyi Craig Randall yabajijwe nib anta gitutu baterwa no gukina imbere y’Umukuru w’Igihugu, avuga ko ntacyo ahubwo bibatera imbaraga nyinshi cyane ko baba biteguye neza, kandi bari bizeye intsinzi.

Umukino wa nyuma uzahuza iyi kipe ihagarariye u Rwanda ari na yo ya mbere igeze ku mukino wa nyuma yo mu Rwanda, ndetse n’ikipe iva hagati ya Petro de Luanda muri Angola na Al Ahly yo muri Libya, zifite na zo umukino wa 1/2 kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2026.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + seventeen =