Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangije uburyo bushya bwo kwita ku buzima bw’imyororokere y’inka hifashishijwe imashini izwi nka ‘échographie’, yifashishwa mu kureba mu nda yayo, hakamenyekana igihe izarindira n’ingano y’icyo ihaka.
Iri koranabuhanga kandi ryifashishwa mu kumenya niba inka ifite uburwayi bwatuma itabasha kubyara. Iri koranabuhanga rije mu gihe hari hakigaragara imbogamizi ku borozi ndetse n’abaganga
b’amatungo mu kumenya hakiri kare ibibazo by’imyororokere, kumenya niba inka yarasamiye
igihe ndetse no gukurikirana imikurire y’icyo itungo rihatse.
Ubusanzwe, abaganga b’amatungo bakoreshaga uburyo busanzwe bwo gusuzuma inka, rimwe na rimwe bikaba byabaga bigoye kumenya neza ikibazo itungo rifite cyangwa igihe rizarindira. Ibyo byatumaga hari igihe umworozi atakaza amafaranga n’umusaruro kubera gutinda gutahura ikibazo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko iyi gahunda ije gufasha, aborozi korora neza no kongera ibikomoka ku bworozi, gufasha abaganga b’inka gukora ibintu biri ku murongo n’icyizere ndetse ikazanafasha igihugu kongera ibikomoka ku nka mu bwinshi no mu bwiza.
Yavuze kandi ko hamwe n’ubu buryo bushya, mu gupima inka ko bizafasha kuko ubusanzwe byamenyekanaga nyuma y’amezi ane, ariko bigiye kujya bimenyakana hagati y’iminsi 28 na 40 gusa, bityo birinde kumaza umworozi igihe ari mu keragati.
Dr. Uwituze, yongeyeho ko ibi bizatuma hamenyekana kare imiterere y’inyana iri mu nda kare, harebwa ubwonko cyangwa umutima byayo niba bimeze neza , byagaragara ko ifite ubumuga bukabije igakurwamo, ndetse binafashe mu kumenya ubwiza bw’intanga zitangwa n’ibimasa runaka byororwa muri RAB-Songa, ikigaragaje intanga zifite intege nke gikurwe mu byorowe.
Bamwe mu baganga b’amatungo bavuga iri koranabuhanga rije kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
NDARUHUTSE Landoir, umuganga w’amatungo ukorera mu Karere ka Kayonza , yavuze ko mbere bakoreshaga uburyo bwo gukorakora inka kugira ngo bamenye niba yarasamye, ariko bikaba bitatangaga ibisubizo byizewe buri gihe
Ati:“Twajyaga dusuzuma dukoresheje intoki gusa, rimwe na rimwe ugasanga habayeho kwibeshya cyangwa ikibazo kikamenyekana cyakererewe. Échographie igiye kudufasha kubona
RAB ivuga ko hamaze guhugurwa abaganga b’amatungo bazafasha aborozi hirya no hino mu gihugu gukoresha neza iri koranabuhanga, rikazajya rifasha mu gusuzuma no gukurikirana ubuzima bw’amatungo mu buryo bugezweho.




Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10






