• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amajyepfo: Abakora mu mabagiro bagaragarijwe uruhare bashobora kugira mu guhangana n’ubujura bw’amatungo

radiotv10by radiotv10
28/05/2026
in MU RWANDA
0
Amajyepfo: Abakora mu mabagiro bagaragarijwe uruhare bashobora kugira mu guhangana n’ubujura bw’amatungo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yibukije abakora mu mabagiro uruhare bashobora kugira mu kurandura ubujura bw’amatungo bukomeje kuvugwa muri iyi Ntara, bibutswa ko itungo ryose bagiye kubaga bagomba kubanza kwerekwa ibyangombwa bigaragaza aho aturutse na ba nyirayo.

Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha mu Ntara y’Amajyepfo, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gushimangira umutekano no kurwanya ubujura bw’amatungo.

Ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, aho abakora ku ibagiro rya Matyazo bibukijwe uruhare bafite mu gukumira ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare.

Mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda, abakora kuri iri bagiro basabwe kujya bagenzura neza ko amatungo yose azanwa kubagwa afite ibyangombwa byuzuye bigaragaza aho aturutse, nyirayo ndetse n’ubuyobozi bwabisinyeho, kugira ngo hakumirwe amatungo yibwe ashobora kugezwa ku ibagiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yavuze ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage ari ingenzi mu gukumira ibyaha, asaba abakora ku ibagiro gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibintu bikemangwa.

Yagize ati: “Umutekano ni inshingano za buri wese. Iyo habayeho gutanga amakuru ku gihe, bifasha inzego z’umutekano gukumira ibyaha mbere y’uko biba cyangwa gufata ababigizemo uruhare. Turasaba abakora ku ibagiro kujya bagenzura ibyangombwa by’amatungo yose no kwirinda kwakira ayo batazi inkomoko yayo.”

Yakomeje anabibutsa ko bagomba kwirinda kubaga amatungo atabanje gupimwa indwara, kuko bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, abasaba kandi gukomeza kugira isuku ihagije ku mubiri n’aho bakorera.

Umuyobozi w’ibagiro rya Matyazo Nazel KABARISA yavuze ko ubu bukangurambaga bubafasha kurushaho kumenya inshingano zabo mu kubungabunga umutekano no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Tugiye gukomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano, tunagenzure ko amatungo yose aje hano afite ibyangombwa byuzuye. Ibi bizadufasha gukumira ubujura bw’amatungo no kurinda abaturage kurya inyama zishobora kubagiraho ingaruka.”

Abaturage n’abakora muri iri bagiro bakanguriwe gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe hakiri kare.

CIP Hassan Kamanzi yabaganirije abibutsa uruhare rwabo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Rubavu: Bahawe imbuto bayiteye yanga kuva mu itaka

Next Post

Ubworozi bw’u Rwanda bwungutse ikoranabuhanga rizakemura burundu ibibazo byagaragaraga mu myororokere y’Inka

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Ubworozi bw’u Rwanda bwungutse ikoranabuhanga rizakemura burundu ibibazo byagaragaraga mu myororokere y’Inka

Ubworozi bw'u Rwanda bwungutse ikoranabuhanga rizakemura burundu ibibazo byagaragaraga mu myororokere y'Inka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.