Urukiko Rukuru muri Kenya rwategetse ko gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za America yo gushyiraho ikigo cyakira abantu bashyizwe mu kato kubera Ebola, ihagarikwa by’agateganyo.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’urubanza rwavugaga ko aho hantu hashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga muri Kenya.
Abategetsi bakuru ba America bavuze ko icyo kigo kizajya kibasha kwakira abantu 50, kizashyirwa mu Kigo cy’Igisirikare kirwanira mu Kirere giherere rwagati muri Kenya, kizajya gifasha Abanyamerika bahuye n’icyorezo ariko bagifite ibimenyetso kandi ko cyagombaga gutangira gukora ku wa Gatanu.
Nanone kandi gahunda yo kohereza Abanyamerika bahuye n’icyorezo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, yanenzwe cyane n’Abanyakenya benshi kuva yamenyekana mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Guverinoma ya Kenya yatanze icyemezo cyanditse kuri iyi gahunda ku wa Kane ariko ntiyigeze ibivugaho mu buryo butaziguye mu bitekerezo by’abaturage.
Mu itegeko ryo ku wa Kane, Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Kenya, Patricia Nyaundi, yabujije Guverinoma kwemera kwakira umuntu wese ukekwaho cyangwa wanduye Ebola hakurikijwe amasezerano yateguwe kugeza igihe ikibazo cyazanywe n’itsinda rishinzwe ubuvugizi mu by’amategeko rya Katiba Institute gikemutse.
Ubuyobozi bwa Perezida wa America, Donald Trump, bwavuze ko “budashobora kandi butazemera” ko hari abanduye Ebola binjira muri iki Gihugu, bitandukanye n’igihe icyorezo cya Ebola cyabaye hagati ya 2014 na 2016 muri Afurika y’Iburengerazuba ubwo abaturage benshi ba America banduye bavurirwaga ku butaka bwa America.
Iki kigo giteganyijwe muri Kenya kigomba kuba icy’abakozi ba Serivisi y’Ubuzima Rusange ya America, ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage. Abarenga 30 bahuguwe i Washington mu gihe cy’iminsi itatu, ubundi berekeza muri Kenya mu ijoro ryo ku wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba America.
Kenya yavuze ko iyi nyubako izaba iha serivisi abanyagihugu bose, atari abaturage ba America gusa, ariko ntibiramenyekana neza niba ari ko bizaba bimeze. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America yavuze ku wa kane ko izatanga miliyoni 13.5 USD mu bikorwa byo kwitegura guhangana na Ebola muri Kenya.
RADIOTV10






