Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no gukuraho inzitizi zari zashyizwe ku bwikorezi bwo mu nyanja bunyura mu nzira ya Hormuz.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters biravuga ko byagezweho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, icyakora Perezida Donald Trump ntabwo aratanga uburenganzira bwemeza ubwo bwumvikane.
Ayo masezerano ngo ateganya kongera agahenge ho indi minsi 60 ndetse no gufungura inzira y’amato anyura muri uwo muhora w’ingenzi ku rwego rw’isi.
Ibyo biravugwa mu gihe abahuza impande zombi bagikomeje ibiganiro ku bibazo bikomeye birimo gahunda ya Iran yo gucura intwaro za kirimbuzi n’ibindi bibazo by’umutekano biri hagati ya Tehran na Washington.
Ayo masezerano yo kongera agahenge aramutse yemejwe na Washington na Tehran, yaba ari intambwe ikomeye cyane iganisha ku mahoro kuva intambara yatangira ku wa 28 Gashyantare 2026.
Aya makuru y’uko hashobora kubaho ubwumvikane hagati y’izi mpande zombi aje nyuma y’uruhererekane rw’ibitero impande zombi zakomeje kugabanaho, mu gihe hari hasanzwe agahenge katangiye mu ntangiriro za Mata.
Iran na yo nta cyo iratangaza ku mugaragaro ku by’ayo masezerano yatangajwe, ndetse ikinyamakuru cya Tasnim cyo muri Iran cyatangaje ko amakuru cyahawe n’umwe mu bantu begereye itsinda ry’abari mu biganiro ari ay’uko inyandiko y’ayo masezerano itararangizwa cyangwa ngo yemezwe burundu.
Gusa mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Washington, Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yavuze ko hari amahirwe menshi y’uko ayo masezerano yagerwaho vuba.
Yagize ati: “Ntituragerayo neza, ariko turi hafi cyane kandi tuzakomeza kubikoraho… Muri iki gihe numva ibintu biri kugenda neza.”
RADIOTV10






