Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo mu murenge wa Gashonga warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yahawe inzu ya miriyoni 10 anashingirwa butike n’abakirisito basengana mu itorero rya Bethel ribarizwa mu muri ADEPR paruwase y’akarere ka Rusizi.
Ngoboka ubarizwa mu mudugudu wa Kibombwe mu kagari ka Rusayo, avuga ko zimwe mu ngaruka za jenoside zirimo ubumuga zamubereye inkomyi mu kwiteza imbere ,abaho ubuzima bubi ntiyabasha kwiyubakira inzu ibereye
Ati “Umwuga w’ubwubatsi ni wo wari untunze ariko bitewe n’ubumuga mfite, byagiye bimbera imbogamizi kuko hari aho banyimaga akazi bitewe n’uko bambonana imbaraga nke”.
Yves Maurice akomeza avuga ko yabaga mu nzu imeze nabi bitewe n’ ubushobozi buke, ariko kuri ubu akaba yishimiye ko yahawe inzu imeze neza.
Ati “Yari inzu ibangamye. Yari ibyondo idafite na sima ndetse yari mo imyobo ku buryo niciyemo inzoka ebyiri zavaga muri iyo myobo. Mu gihe cy’imvura twabaga duhangayitse kuko twavirwaga tunafite impungenge ko yatugwaho”.
Umushumba w’itorero rya Bethel rikorera mu mirenge ya Gashonga na Rwimbogo Past. Ukwigize Lazare, avuga ko iyi nzu y’agaciro ka miriyoni 10 ndeste na Butike y’agaciro k’ibihumbi 500 byaturutse mu bakirisito b’iri torero kandi ko ari gahunda yamaze kuba umuco ko buri mwaka baba bagomba kubakira umukirisito warokotse jenoside yakorewe abatutsi utishoboye.
Past. Lazare ati “Ubu ni ubwa gatatu, twabitangiye iyi gahunda muri 2024 tugenda twubakira umukirisito utishoboye tubana mu itorero. Uyu tumuhaye inzu y’amatafari ahiye ifite agaciro ka miriyoni 10, twanamuremeye butike ngo akomeze yiteze imbere”.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred ashima umuhate w’itorero rya Bethel agasaba n’andi madini kujya muri uyu mujyo mu buryo bwo gufatanya na reta gukemura ibibazo by’abaturage, ndeste akavuga ko byunganira gahunda ya reta yo gufasha abaturage kuva mu bukene.
Ati “Turabibashimira tunasaba abandi bafatanyabikorwa bo mu madini n’amatorero kugera ikirenge mu cy’ADEPR mu gufatanya na reta. Murabizi ko hari gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene (graduation). Iyo umuntu abonye aho kuba ni intambwe ya mbere. Kuri we rero bakoze bibiri icyarimwe kuko banamushingiye butike izamufasha kwiteza imbere nawe akagera mu kiciro runaka ejobundi akaba yafasha abandi”.
Kuva muri 2024, Itorero rya Bethel rimaze kubakira abakirisito baryo barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye bagera kuri batatu mu mirenge ya Gashonga na Rwimbogo rikoreramo.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10






