• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

radiotv10by radiotv10
31/05/2026
in SIPORO
0
Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball Tournament”ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije, mu mikino ya nyuma yakiniwe ku Gisagara kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Gicurasi

Mu mukino wa nyuma w’abagore, RRA WVC yatsinze Police VC amaseti 3-2 mu mukino wari ukomeye kandi urimo guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.

RRA WVC 3-2 Police WVC
(26-24, 25-22, 15-25, 23-25, 15-11)

Iki ni igikombe cya mbere RRA yegukanye muri uyu mwaka nyuma yo gusoza inshuro nyinshi iri ku mwanya wa kane mu marushanwa atandukanye.

Mu bagabo, Police VC yegukanye igikombe nyuma yo kuva inyuma ikishyura REG VC amaseti abiri yari yabanje kuyitsinda, iyitsinda ku iseti ya 5.

Police VC 3-2 REG VC
(19-25, 18-25, 25-23, 25-22, 15-11)

Amakipe yatwaye ibikombe ariyo Police VC mu bagabo na RRA mu bagore yahawe igihembo cya miliyoni 4 Frw buri imwe, mu gihe ayabaye aya kabiri ariyo REG VC mu bagabo na Police WVC mu bagore yahawe miliyoni 3 Frw buri imwe .

Yaba ikipe yabaye iya mbere n’iyabaye iya kabiri, zahembwe amafaranga menshi kurusha ayatanzwe muri shampiyona , dore ko iyayegukanye yahembwe miliyoni ebyiri.

Aya makipe yombi agiye guhita atangira imyiteguro y’irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rizwi nka GMT.

Climate Action Volleyball Tournament ni irushanwa ryateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), hagamijwe kwifashisha siporo mu gukangurira Abanyarwanda ibikorwa byo kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Urukundo rw’umuryango ntirukwiye kutubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda-Madamu J.Kagame abwira urubyiruko

Next Post

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Hamenyekanye umukinnyi wa mbere APR ishobora guheraho igura mu mwaka mushya w’imikino

Hamenyekanye umukinnyi wa mbere APR ishobora guheraho igura mu mwaka mushya w’imikino

by radiotv10
27/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Mozambique witwa Ernan Alberto Siluane wari usanzwe ukina iwabo mu ikipe...

Next Post
APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.