Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko cyahuhwaga n’umuyaga kigasa nk’igiye kubwa.
Imashini zikoresha imigozi n’ibyuma, ni byo byakoreshejwe mu gukuraho iki kibumbano cya metero 21 cyari i Kolkata, umurwa mukuru wa Leta ya West Bengal mu Buhindi, ubundi gishyirwa mu ikamyo yahise ikijyana.
Sharadwat Mukherjee usanzwe ari Umushingamategeko wo muri iyi Leta, yabwiye AFP, ati “Iki kibumbano cyakuweho ku wa mbere nyuma yuko abaturage binubiye ko kirimo gihuhwa n’umuyaga kikazenguruka.”
Mukherjee yavuze ko iki gishushanyo kizabikwa mu bubiko bwa Leta kugeza igihe abayobozi bazafata icyemezo cy’aho kizongera gushyirwa.
Iki gishushanyo cy’ibara rya zahabu, kigaragaza umukinnyi w’imyaka 38 wa Argentine na Inter Miami watwaye igikombe cy’isi, cyari cyashyizwe hariya ahagaragara mu Kuboza, ubwo Messi yasuraga u Buhindi.
Messi azaba kapiteni wa Argentine mu gikombe cy’isi kizaba muri uku kwezi turi guhangira, kizaba cyakiriwe na Leta Zunze Ubumwe za America, Canada ndetse na Mexico.
Bivugwa ko kiriya kibumbano cya Messi cyakozwe ku bufasha bw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba n’umuyobozi wa TMC, Mamata Banerjee, kandi yanenzwe na Minisitiri mushya wa Siporo wa BJP Nisith Pramanik avuga ko “atari kiza.”


RADIOTV10





