Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, bwasabye ko Lilito miliyoni 1,9 z’ibikomoka kuri Peteroli zimaze amezi atandatu mu bubiko, zishyirwa ku isoko ry’u Rwanda mu gihe cy’iminsi itarenze 30.
Ni litiro 1 993 750 zirimo 641 055 za Lisansi na litiro miliyoni 1,35 za Mazutu, ndetse na peteroli ingana na Litiro 5 065.
Muri izi Litiro za Mazutu, harimo izingana na 791 832, zitazwi bene zo, kuko hatagaragara umwirondoro wa ba nyirazo.
Itangazo rya RRA (Rwanda Revenue Authority) risaba ba nyiri ibi bikomoka kuri Peteroli, kubikura mu bubiko, bakabishyira ku isoko bitaba ibyo hagafatwa ingamba, zirimo kubifatira bikagurishwa n’inzego zishinzwe imisoro n’amahoro, kuko imaze mu bubiko igihe kirenze icyagenwe n’amategeko n’amabwiriza.
Iki Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kandi, cyagaragaje ko ibi bikomoka kuri Peteroli bibitse mu bubiko bunyuranye, burimo ubwa Rubis Energy buri mu Gatsata, ubwa Yussa buri i Kabuye, ndetse n’ubwa Oilcom buri i Jabana.
Hanagaragajwe kandi ibigo bigiye bifite ibikomoka kuri Peteroli biri muri ubu bubiko, ndetse n’ingano yabyo, aho nka Mount Meru Petroleum ifite litiro za mazutu zingana na 368 998.
Hari kandi ikigo Energy Ltd gifitemo litiro 120 361, Socit Sarl yo ifitemo litiro 65 404, Ukod Oil Rwanda Ltd ikagiramo litiro 29 121, Hashi Energy yo ikaba ifitemo litiro 27 132.
Hari kandi ikigo cyitwa China Road, gifitemo litiro 24 845, hakaba ikigo cya Gulf Energy gifitemo litiro 18 398, hakaza icyitwa Hunan Road gifitemo litiro 16 163 ndetse na Job Petroleum yo ifite muri buriya bubiko litiro 15 232.
Uretse ibi bigo by’ubucuruzi, ku rutonde rw’abafite Lisansi mu bubiko, hagaragaraho n’amazina y’abantu ku giti cyabo, na bo barebwa n’iri bwiriza ryo kuyishyira ku isoko ikagurishwa muri bitarenze kiriya gihe cy’iminsi 30 cyatanzwe.
RADIOTV10





