Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America cyatangaje ko cyagabye ibitero cyise ibyo kwirwanaho ku bikorwa bya Iran mu ijoro ryakeye, ndetse kikaba cyarashe kikamanura misile za balisitike n’indege zitagira abapilote Iran yari yohereje zigana ku mato no ku bihugu byo mu Karere ka Golfe.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika bukorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM), bwavuze ko ibitero byagabwe ku Kirwa cya Qeshm giherereye mu Muyoboro wa Hormuz, byari igisubizo ku bitero Iran yari yagerageje kugaba ku nyungu za Amerika hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ku ruhande rwayo, Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika ndetse na kajugujugu zayo biri mu gihugu cyo muri ako karere, ikoresheje misile n’indege zitagira abapilote mu rwego rwo kwihorera.
Amerika yavuze ko Iran yarashe misile ebyiri zigana muri Kuwait n’izindi eshatu zigana muri Bahrain, ariko ko ngo zose zashwanyaguritse cyangwa zikaburizwamo mbere yo kugera ku ntego.
Gusa Nyuma yuko amerika Itangaje ibyo, igisirikare cya Kuwait cyatangaje ko indege zitagira abapilote za Iran zagabye igitero ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kuwait, kirasenyuka bikomeye, ndetse gikomeretsa abantu benshi.
Ndetse Kubera icyo gitero, ibikorwa by’ingendo z’indege byahise bihagarikwa mu gitondo cyo ku wa Gatatu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait, Brigadier General Saud Abdulaziz Al-Otaibi, yamaganye icyo gitero, agifata nk’ubugizi bwa nabi bwa Iran. Yavuze kandi ko abakomeretse bahise bahabwa ubuvuzi bukenewe.
Ibyo byabaye mugihe Ingabo za Iran (IRGC) ziheruka gushyira hanze itangazo, riburira Amerika ko guhungabanya umutekano w’Umuyoboro wa Hormuz bizagira ingaruka zikomeye ku ngabo za Amerika n’inyungu zayo muri aka karere.
Ibi bitero bibaye mu gihe ibiganiro byo guhagarika imirwano hagati ya Amerika na Iran bikomeje kugenda biguru ntege, nyuma y’uko ibiganiro byari bigamije kurangiza intambara imaze amezi menshi bitagize umusaruro mu mpera z’icyumweru gishize.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10





