Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yashyize ahagaragara ibaruwa ifunguye yageneye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, amusaba guhura bakagirana ibiganiro bigamije kurangiza intambara imaze imyaka irenga ine hagati y’Ibihugu byombi.
Muri iyo baruwa, Perezida Zelenskiy yavuze ko Ukraine yiteguye gukomeza kurwana niba hatabayeho ubushake bwo gushaka amahoro binyuze mu biganiro bitaziguye hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi.
Ibiro bya Perezida wa Ukraine byatangaje ko iyo baruwa yanoherejwe mu bindi bihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Zelenskiy yavuze ko abaturage benshi b’u Burusiya bamaze kurambirwa ingaruka z’intambara zirimo ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote bya Ukraine, izamuka ry’ibiciro ndetse n’ibura rya lisansi, bityo ko benshi muri bo bifuza ko amahoro yaboneka.
Yavuze kandi ko mu gihe Amerika iri kwibanda cyane ku makimbirane ari hagati ya Iran n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, byaba ari amakosa gutegereza ko ikibazo cy’intambara yo ku mugabane w’u Burayi cyongera kuba cyo cyonyine cyitabwaho n’isi.
Perezida Zelenskiy yavuze ko inzira iganisha ku mahoro igomba gutangirira ku rugamba, aho imirwano ibera, kuko ari ho ibiganiro bya dipolomasi bikwiye guhera.
Yongeyeho ko Ukraine ishyigikiye ihagarikwa ry’imirwano ryuzuye mu gihe ibiganiro by’amahoro byaba bikomeje, avuga ko ari uburyo busanzwe bukoreshwa mu gushaka ibisubizo by’amakimbirane.
Zelenskiy yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ku murongo w’aho imirwano yaba ihagaze.
Yanatanze igitekerezo cy’uko hashyirwaho itariki yihariye y’ibiganiro hagati ye na Putin, agaragaza ko ibihugu birimo u Busuwisi, Turukiya ndetse n’ibihugu byo mu Bihugu by’Abarabu bisanzwe byakira ibiganiro byo gukemura amakimbirane n’intambara.
Mu butumwa bwe, Zelenskiy yahamagariye Putin kugira ubutwari bwo gufata inzira y’amahoro no kurangiza intambara.
Yagize ati: “Ukraine irasaba ko iyi ntambara yarangira binyuze mu biganiro bitaziguye hagati yanjye nawe. Ndagusaba guhura.”
Yanaburiye ko niba Putin adafashe umwanzuro wo kurangiza iyi ntambara, Ukraine izakomeza kurwanira kubaho kwayo nk’igihugu cyigenga.
Zelenskiy yanavuze ko gukomeza intambara bishobora kugira ingaruka no ku mwanya wa Putin ubwe, yibutsa ko amateka y’u Burusiya agaragaza ko igihe abaturage bananiwe n’ibibazo, impinduka ziba zishobora kubaho.
Ku ruhande rw’u Burusiya, Kremlin yatangaje ko yabonye iyo baruwa kandi ko Perezida Vladimir Putin aza kuyimenyeshwa no kuyisuzuma.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10





