• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Barashinja inzego kubateza ubukene nyuma yo kwakwa ibyangombwa by’ubutaka none amezi 8 arihiritse

radiotv10by radiotv10
08/06/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Barashinja inzego kubateza ubukene nyuma yo kwakwa ibyangombwa by’ubutaka none amezi 8 arihiritse
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu bafite ubutaka ahiswe mu masite mu Kagari ka Bisizi, bavuga ko batewe inzara n’ubukene nyuma yuko Akarere gatwaye ibyangombwa byabo, kabizeza ko mu mezi ane bazabona uburenganzira bwo kubaka, none amezi abaye umunani nta kirakorwa.

Ni abaturage bafite ubutaka mu Mudugudu wa Gisangani, akagari ka Bisizi mu murenge wa Nyakiriba w’akarere ka Rubavu. Aba bavuga ko mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2025, ubuyobozi bwababwiye ko ubwo butaka bwabo bugiye gukatwaho amasite mu rwego rwo kugira ngo bace ukubiri n’imyubakire mibi, maze ngo bizezwa ko mu mezi ane gusa bizaba byatunganye. None ngo amezi amaze kuba umunani bategereje. Bakavuga ko uko gutinda kubagiraho ingaruka zikomeye.

Mbarushimana Mathias yagize ati “Ikibazo cyacu cyatangiye umwaka ushize mu kwa 10, batwaye ibyangombwa by’ubutaka bwacu batubwira ko mu mezi ane bazaduha uburenganzira bwo kubaka ku butaka bwacu. Ubu amezi umunani arashize dutegereje, ibyangombwa byacu nta makuru afatika twigeze duhabwa! Ubu ntiwagurisha, ntiwafata inguzanyo muri SACCO.”

Munyakazi Faustin ati “Iki kibazo cyatugizeho ingaruka zikomeye kuko hari abari bafite imishinga yo kubaka no guteza imbere imiryango yabo. Nkanjye ndi umufundi, akazi karabuze kuko ntawe ucyubaka. Ubu inzara itumereye nabi kubera iyo mpamvu yo guhagarika kubaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean Bosco, avuga ko gutunganya site bisaba igihe ariko ko byatangiye, bityo rero ko badakwiye kugira impungenge.

Yagize ati “Igikorwa cyo gutunganya site ni igikorwa gisaba igihe n’inzego zitandukanye kugira ngo gikorwe neza. Turasaba abaturage gukomeza kwihangana kuko ibikorwa byaratangiye kandi ubuyobozi buri gukurikirana ko birangira abaturage bakabona uburenganzira bwo gukoresha no kubaka ku butaka bwabo mu buryo bwemewe.”

Mu gihe aba baturage bavuga ko gutinda gutunganywa kw’iyi site byabangamiye imishinga bari bafite, bityo bikabateza igihombo n’ubukene, ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiriba bwo buvuga ko kuba ibikorwa byo gutunganya iyi site byaratangiye ari ikimenyetso ko ubuyobozi buticaye, bityo ko abaturage bakwiye gukomeza kwihangana igikorwa cyo kuyitunganya kikarangira.

Bavuga ko gutinda guhabwa ibyangombwa byabateye ubukene

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 14 =

Previous Post

Igisubizo gitangaje cy’ababyeyi bamwe ku bana b’abakobwa bubaka ingo bataruzuza imyaka 18 n’icyo ubuyobozi bubibutsa

Next Post

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yababajwe n’urupfu rw’umukinnyi w’ikinamico banakinanye witabye Imana

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Abandi banyamahanga bavugwaho urugomo mu Rwanda bari mu maboko ya Polisi

by radiotv10
08/06/2026
0

Abanyamahanga umunani bakekwaho gukorera urugomo umumotari mu Karere ka Musanze, bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ivuga ko nibahamwa...

Rusizi: Ikigo cyigaburira abana inyama n’amagi cyiri kwigirwaho udushya mu kugaburira abana ku ishuli

Rusizi: Ikigo cyigaburira abana inyama n’amagi cyiri kwigirwaho udushya mu kugaburira abana ku ishuli

by radiotv10
08/06/2026
0

Abayobozi b’ibigo by’amashuli bo mu karere ka Rubavu ndeste n’ubuyobozi bw’aka karere baravuga ko bagiye kwigira ku kigo cya GS...

Senateri Prof.Dusingizemungu abona amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa nk’isomo ryihariye mu makaminuza

Senateri Prof.Dusingizemungu abona amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa nk’isomo ryihariye mu makaminuza

by radiotv10
08/06/2026
0

Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa nk’isomo ryihariye kandi rigahabwa umwanya uhagije mu mashuri...

The relationship between how you eat and how you feel

The relationship between how you eat and how you feel

by radiotv10
08/06/2026
0

Most people think of food as something that only affects the body, something that gives energy, fills the stomach, or...

Why Sunday Should Feel Different from Saturday

Why Sunday Should Feel Different from Saturday

by radiotv10
07/06/2026
0

For many people, weekends seem like one long break. Saturday and Sunday often blend together, filled with similar activities such...

Next Post
Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yababajwe n'urupfu rw’umukinnyi w’ikinamico banakinanye witabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abandi banyamahanga bavugwaho urugomo mu Rwanda bari mu maboko ya Polisi

Rusizi: Ikigo cyigaburira abana inyama n’amagi cyiri kwigirwaho udushya mu kugaburira abana ku ishuli

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yababajwe n’urupfu rw’umukinnyi w’ikinamico banakinanye witabye Imana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.