Abanyamahanga umunani bakekwaho gukorera urugomo umumotari mu Karere ka Musanze, bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ivuga ko nibahamwa n’ibyo bashinjwa bazahanishwa ibihano biteganywa n’amategeko birimo no gusubizwa iwabo.
Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abantu bari guterana amabuye, aho bivugwa ko ari urugomo rwakozwe n’abanyamahanga.
Amakuru avuga ko abo banyamahanga bakomoka muri Sudani, bakoreye urugomo umumotari, rwabereye ahari amacumbi ya Kaminuza ya INES-Ruhengeri mu Karere ka Musanze, mu cyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2026.
Uru rugomo rwabaye ubwo umumotari yatwaraga umwe muri abo banyamahanga, yamugeza aho yari agiye akanga kumwishyura, ahubwo agafatanya na bagenzi be kumuhohotera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Ngirabakunzi Ignace yatangaje ko nyuma y’uru rugomo, hafashwe abantu umunani b’igitsinagabo b’abanyamahanga.
CIP Ngirabakunzi avuga ko nyuma yuko aba banyamahanga batawe muri yombi, hari gukorwa iperereza, ku buryo aba bantu nibahamwa n’ibyo bakekwaho, bazahanishwa ibiteganywa n’amategeko.
Yagize ati “Bazafatirwa ibihano uko amategeko abiteganya, birimo no kuba basubizwa iwabo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga kandi ko uru rwego rudashobora kwihanganira urugomo uwaba arukora wese, ndetse ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda. Ati “Nta na rimwe uwo ari we wese ukora urugomo, azihanganirwa.”
Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye urugomo nk’uru rukorwa n’abanyamahanga byumwihariko bakorera abamotari banze kubishyura amafaranga y’ingendo.
Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2025, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri.
Icyo gihe kandi Polisi yaboneyeho kumenyesha ko mu gihe cy’amezi 12 yari ashize, hagagaragaye abanyamahanga 240 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo cy’urugomo, birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura.
Nanone kandi Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri abo banyamahanga bafashwe bakekwaho ibyo byaha, harimo 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo.
RADIOTV10





