Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye Uganda kongera gusuzuma icyemezo cyo gufunga umupaka wayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera icyorezo cya Ebola.
Tedros yabitangaje ku wa mbere ubwo yasuraga ishami ryakira kandi rikita ku barwayi ba ebola mu bitaro byo mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.
Dr. Tedros Yashimye uburyo uganda yitwaye mu guhangana n’icyo cyorezo, avuga ko yafashe ingamba zihuse kandi zinoze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya ebola.
Icyakora, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa reuters ku cyemezo Uganda yafashe mu mpera z’ukwezi gushize, cyo gufunga by’agateganyo umupaka uyihuza na Congo, yavuze ko gufunga imipaka cyangwa gushyiraho inzitizi rusange ku ngendo atari bwo buryo bukora neza mu kurwanya Ebola
Yagize ati: “Nizeye ko ubuyobozi bwa Uganda buzongera bugasuzuma icyo cyemezo.”
Yatangaje ibyo mugihe, iri shami ryita kubuzima ayoboye, ryamaze gutangaza ko icyorezo cya ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo ari ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije amahanga.
Iki cyorezo cyibasiye cyane intara ya Ituri muri repubulika iharanira demokarasi ya congo, aho ikigo nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo (Africa CDC), cyatangaje ko muri icyo gice hamaze kuboneka abantu basaga 515 banduye Ebola mu bantu basaga 544 bamaze kwemezwa ko bayikekwaho nmu gihugu hose.
Uganda na yo yatangaje ko imaze kugira abantu basaga 19 banduye Ebola, aho benshi muri bo, ari abantu binjiye muri icyo gihugu baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
OMS iravuga ko ikomeje gukurikirana uko icyorezo gihagaze ndetse igashishikariza ibihugu byo mu karere, gukomeza gufata ingamba zo kugenzura ubwandu no gutahura abanduye hakiri kare.

RADIOTV10






