• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda yasabwe kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo yafashe cyo gufunga umupaka uyiguza na Congo

radiotv10by radiotv10
09/06/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Uganda yasabwe kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo yafashe cyo gufunga umupaka uyiguza na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye Uganda kongera gusuzuma icyemezo cyo gufunga umupaka wayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera icyorezo cya Ebola.

Tedros yabitangaje ku wa mbere ubwo yasuraga ishami ryakira kandi rikita ku barwayi ba ebola mu bitaro byo mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Dr. Tedros Yashimye uburyo uganda yitwaye mu guhangana n’icyo cyorezo, avuga ko yafashe ingamba zihuse kandi zinoze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya ebola.

Icyakora, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa reuters ku cyemezo Uganda yafashe mu mpera z’ukwezi gushize, cyo gufunga by’agateganyo umupaka uyihuza na Congo, yavuze ko gufunga imipaka cyangwa gushyiraho inzitizi rusange ku ngendo atari bwo buryo bukora neza mu kurwanya Ebola

Yagize ati: “Nizeye ko ubuyobozi bwa Uganda buzongera bugasuzuma  icyo cyemezo.”

Yatangaje ibyo mugihe, iri  shami ryita kubuzima ayoboye,  ryamaze gutangaza ko icyorezo cya ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo ari ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije amahanga.

Iki cyorezo cyibasiye cyane intara ya Ituri muri repubulika iharanira demokarasi ya congo, aho ikigo nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo (Africa CDC), cyatangaje ko muri icyo gice hamaze kuboneka abantu basaga 515 banduye Ebola mu bantu basaga 544 bamaze kwemezwa ko bayikekwaho nmu gihugu hose.

Uganda na yo yatangaje ko imaze kugira abantu basaga 19 banduye Ebola, aho benshi muri bo,  ari abantu binjiye muri icyo gihugu baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

OMS iravuga ko ikomeje gukurikirana uko icyorezo gihagaze ndetse igashishikariza ibihugu byo mu karere, gukomeza gufata ingamba zo kugenzura ubwandu no gutahura abanduye hakiri kare.

Dr. Tedros Adhanom

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + nineteen =

Previous Post

Eng.-Key things to know about Rwanda’s newly established National Artificial Intelligence Agency

Next Post

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Related Posts

AMAKURU MASHYA: AFC/M23 yashyizeho abayobozi b’inzego mu bice byabohowe barimo Ngabo Désiré wagizwe Mayor wa Goma

AMAKURU MASHYA: AFC/M23 yashyizeho abayobozi b’inzego mu bice byabohowe barimo Ngabo Désiré wagizwe Mayor wa Goma

by radiotv10
08/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyizeho Abayobozi b’inzego z’ibanze mu bice byabohowe, barimo Kisuba Ngabo...

BREAKING: Umutingito ufite imbaraga wibasiye Igihugu cya Philippines hatangwa umuburo w’igishobora gukurikira

BREAKING: Umutingito ufite imbaraga wibasiye Igihugu cya Philippines hatangwa umuburo w’igishobora gukurikira

by radiotv10
08/06/2026
0

Umutingito uri ku gipimo cya 7.8 wibasiye ibice byo mu majyepfo ya Philippines, bituma habaho umuburo ko hashobora kwaduka inkubi...

Perezida wa Ukraine yashyize ahagaragara ibaruwa ikubiyemo icyifuzo yagene Putin w’u Burusiya

Perezida wa Ukraine yashyize ahagaragara ibaruwa ikubiyemo icyifuzo yagene Putin w’u Burusiya

by radiotv10
05/06/2026
0

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yashyize ahagaragara ibaruwa ifunguye yageneye Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, amusaba guhura bakagirana ibiganiro bigamije...

Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

AFC/M23 yamaganiye kure ibikubiye mu itangazo rya FARDC ryayegetseho ibirego by’ibinyoma

by radiotv10
05/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganiye kure ibirego by’ibinyoma biri mu itangazo ry’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) birishinja kwica abaturage...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza abona iki Gihugu kiri mu bihe by’akaga bitigeze bibaho mbere

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza abona iki Gihugu kiri mu bihe by’akaga bitigeze bibaho mbere

by radiotv10
05/06/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza, yavuze ko muri iki gihe iki Gihugu kiri mu bihe bishobora kukiviramo ibyago bikomeye kurusha...

Next Post
Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bagarukanye amashimwe nyuma y’amezi atandatu hashyizwemo impinduka zifatika

Umukobwa washyizwe hanze mu mashusho y’ibiterasoni akomeje guteza impaka muri Uganda asohoye itangazo riyavugaho

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.