Abofisiye n’abandi basirikare mu Ngabo z’u Rwanda b’abagore n’abagabo, bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu, ugamije kurebera hamwe iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire no guteza imbere ubwuzuzanye muri RDF.
Uyu mwerero wateguwe n’Urwego rushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Ngabo z’Igihugu, ufite insanganyamatsiko igira iti “Iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire no guteza imbere ubwuzuzanye mu Ngabo z’u Rwanda.”
Uyu mwiherero urimo kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako mu Karere ka Bugesera, ukaba wahuje Ofisiye n’abandi basirikare (Abagore n’Abagabo) bo nzego zitandukanye hagamijwe gukomeza gushimangira ibikorwa biteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri RDF.
Mu gutangiza uyu mwihererero, Maj Gen Alexis Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara (RFCOS), wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku ruhare agira mu guteza imbere ihame ry’uburinganire.
RFCOS yagaragaje akamaro k’uyu mwiherero mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngabo, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubushake bw’ubuyobozi bwa RDF bwo gukomeza gushimangira indangagaciro z’inzego za gisirikare hakurikijwe gahunda z’Igihugu ndetse n’inshingano mpuzamahanga zijyanye n’iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Mu minsi itatu uyu mwiherero uzamara, abawitabiriye bazasesengura ibyagezweho mu guteza imbere uruhare rw’abagore n’abagabo mu Ngabo z’ igihugu, baganire ku ngamba zikomeye zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) haba mu ngabo no mu miryango y’abasirikare, ndetse banasuzume ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngabo ya 2023.


RADIOTV10





