Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko amavugurura yashyizwemo, yagize akamaro gakomeye kuko yabaruhuye byinshi byababangamiraga, birimo kumara umwanya munini muri za Gare bategereje bisi, ubu bakaba basigaye bagerera ku gihe aho berecyeje.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko abagera kuri 25,8% mu Mujyi wa Kigali bajya mu kazi bakoresheje bisi na moto. Icyakora, mu myaka yashize abakora ingendo mu modoka rusange ntibahwemye kugaragaza ko batorohewe bitewe n’uburyo wasangaga umuntu ashobora kumara amasaha abiri ategereje imodoka atayibona.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025 ni yo yemeje uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bwari bwitezweho gukemura icyo kibazo. Nyuma yaho gato ni bwo hashinzwe Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Ecofleet Solutions), ndetse ubu amezi abaye atandatu icyo kigo gihinduye uburyo ingendo rusange mu Mujyi wa Kigali zikorwa.
Bamwe mu bakora ingendo muri izo modoka rusange bavuga impinduka babona zimaze kubaho muri ayo mezi atandatu.
Mukanyandwi Rachel ni umugenzi twasanze muri gare ya Downtown, avuga ko igihe bamaraga bategereje ko imodoka zigenda cyagabanyutse.
Yagize ati “Imodoka mbere umuntu yayicaragamo akarambirwa, ikaba yamara nk’isaha igihagaze, ariko aho babihinduriye, ubu tuba tuyirimo turi nk’abantu 20, ukabona ihagurutse igihe, noneho umuntu atararambirwa.”
Naho Bigirimana François we yavuze ko batakibapakira mu modoka ari benshi nk’uko byagendaga kera.
Yagize ati “Mbere byari bihagaze nabi cyane, bapakiraga abantu benshi mu modoka nk’abapakira ibirayi, ariko ubu ngubu ubona byaragabanutse.”
Hagenimana Simeon na we ukoresha imodoka rusange avuga ko atakimara umwanya muremure ku cyapa ategereje bisi.
Yagize ati “Mbere wavaga mu rugo saa kumi n’ebyiri n’igice uri bugere nko mu kazi saa moya, wagera ku cyapa nka saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine imodoka igatinda kuza, icyo gihe akazi karapfaga. Ariko ubu ugera ku cyapa nyuma y’iminota itari myinshi imodoka ikakugeraho, bigatuma ugera mu kazi kare.”
Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Ecofleet Solutions) kivuga ko mu mezi atandatu bamaze na bo babonye impinduka byazanye, cyane ku kijyanye no kuba abantu batakimara umwanya munini bategereje imodoka.
Oswald Abenawe, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ecofleet Solutions, yagize ati “Cyane ku kijyanye no gukurikiza igihe ni ikintu twishimira cyane ko cyashyizwe mu bikorwa. Imbogamizi yego ziracyarimo, hari igihe ushobora gutegereza ko imodoka ihaguruka mu minota itanu, ariko ugasanga imaze iminota umunani cyangwa se icumi. Ibyo biterwa n’ibibazo wenda navuga ko bitari byakemuka uyu munsi, ariko ubundi imodoka iba igomba kubahiriza igihe.”
Oswald Abenawe akomeza agaragaza ko ahakigaragara imbogamizi na ho zizakomeza kugenda zikosorwa.
Yagize ati “Tumaze amezi atandatu gusa turimo gukora. Icyo twakizeza abatega imodoka rusange ni uko hari byinshi bizakomeza kugenda bihinduka, bizarushaho kuba byiza hagamijwe gutanga serivisi nziza ku batega imodoka rusange.”
Nyuma y’ingamba Leta yafashe zigamije koroshya ingendo, umubare w’abantu bakoresha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange wiyongereyeho 15%.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10






