Abahanzi n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi bakomeje kunamira no kwibuka umuhanga mu kwandika indirimbo no kuririmba, Mark Orabiyi, wamamaye nka Talay Riley, nyuma y’urupfu rwe rwatewe n’igitero cy’abagizi ba nabi cyabereye mu burasirazuba bwa London.
Talay Riley, wari ufite imyaka 35, yari umwe mu banditsi b’indirimbo bafite izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga. Yagize uruhare mu kwandika no gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo Dua Lipa, Zendaya, Khalid, FLO ndetse na Chipmunk.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu ndirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo “Young Dumb & Broke” ya Khalid, “Who Do You Love” ya The Chainsmokers, “Lights On” ya H.E.R ndetse na “Walk Like This” y’itsinda rya FLO.
Talay Riley yasanzwe yatewe ibyuma mu busitani bw’urugo rwo ku muhanda wa Rayleigh Road mu gace ka Silvertown mu gitondo cyo ku wa 5 Kamena. Yihutishijwe kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana ageze ku bitaro.
Nyuma y’urupfu rwe, ibyamamare byinshi byamwunamiye ku mbuga nkoranyambaga. Umuraperi Stormzy yohereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo umuryango we, mu gihe Wretch 32 yanditse ati: “Mwene so yari umuntu w’agaciro gakomeye. Azahora yibukwa kandi ntazigera yibagirana.”
Murumuna we, Michael Orabiyi uzwi nka Scribz Riley, yavuze ko umutima we “washenguwe” n’urupfu rwa musaza we. Yamusobanuye nk’umuntu wari inshuti ya benshi, umujyanama, icyitegererezo ndetse n’urumuri rwamurikaga ubuzima bw’abantu benshi.
Yagize ati: “Yakundaga abantu by’ukuri, agafasha nta kwikunda kandi impano ye yakoze ku buzima bw’abatabarika. Umurage yasize uzakomeza kubaho binyuze mu muziki we.”
Polisi ya London yatangaje ko abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi. Umugabo w’imyaka 27 yarekuwe by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje, mu gihe abandi bakekwa babiri na bo barekuwe nta cyaha kibashinja kugeza ubu.
Abashinzwe iperereza bakomeje gushaka amakuru yisumbuyeho kandi basabye abaturage bari hafi y’aho ibyabereye cyangwa bafite amashusho ya camera z’umutekano gutanga amakuru ashobora gufasha mu gutahura ukuri.
Urupfu rwa Talay Riley rwabaye igihombo gikomeye ku ruganda rw’umuziki mpuzamahanga, aho benshi bamwibuka nk’umuhanzi wari ufite impano idasanzwe, umutima mwiza ndetse n’uruhare rukomeye mu gutsindisha bamwe mu bahanzi bakomeye bo ku isi.






