• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hakomeje kugaragazwa agahinda k’urupfu rw’umuhanzi mpuzamahanga wishwe atewe icyuma

radiotv10by radiotv10
09/06/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hakomeje kugaragazwa agahinda k’urupfu rw’umuhanzi mpuzamahanga wishwe atewe icyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi bakomeje kunamira no kwibuka umuhanga mu kwandika indirimbo no kuririmba, Mark Orabiyi, wamamaye nka Talay Riley, nyuma y’urupfu rwe rwatewe n’igitero cy’abagizi ba nabi cyabereye mu burasirazuba bwa London.

Talay Riley, wari ufite imyaka 35, yari umwe mu banditsi b’indirimbo bafite izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga. Yagize uruhare mu kwandika no gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo Dua Lipa, Zendaya, Khalid, FLO ndetse na Chipmunk.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu ndirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo “Young Dumb & Broke” ya Khalid, “Who Do You Love” ya The Chainsmokers, “Lights On” ya H.E.R ndetse na “Walk Like This” y’itsinda rya FLO.

Talay Riley yasanzwe yatewe ibyuma mu busitani bw’urugo rwo ku muhanda wa Rayleigh Road mu gace ka Silvertown mu gitondo cyo ku wa 5 Kamena. Yihutishijwe kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana ageze ku bitaro.

Nyuma y’urupfu rwe, ibyamamare byinshi byamwunamiye ku mbuga nkoranyambaga. Umuraperi Stormzy yohereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo umuryango we, mu gihe Wretch 32 yanditse ati: “Mwene so yari umuntu w’agaciro gakomeye. Azahora yibukwa kandi ntazigera yibagirana.”

Murumuna we, Michael Orabiyi uzwi nka Scribz Riley, yavuze ko umutima we “washenguwe” n’urupfu rwa musaza we. Yamusobanuye nk’umuntu wari inshuti ya benshi, umujyanama, icyitegererezo ndetse n’urumuri rwamurikaga ubuzima bw’abantu benshi.

Yagize ati: “Yakundaga abantu by’ukuri, agafasha nta kwikunda kandi impano ye yakoze ku buzima bw’abatabarika. Umurage yasize uzakomeza kubaho binyuze mu muziki we.”

Polisi ya London yatangaje ko abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi. Umugabo w’imyaka 27 yarekuwe by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje, mu gihe abandi bakekwa babiri na bo barekuwe nta cyaha kibashinja kugeza ubu.

Abashinzwe iperereza bakomeje gushaka amakuru yisumbuyeho kandi basabye abaturage bari hafi y’aho ibyabereye cyangwa bafite amashusho ya camera z’umutekano gutanga amakuru ashobora gufasha mu gutahura ukuri.

Urupfu rwa Talay Riley rwabaye igihombo gikomeye ku ruganda rw’umuziki mpuzamahanga, aho benshi bamwibuka nk’umuhanzi wari ufite impano idasanzwe, umutima mwiza ndetse n’uruhare rukomeye mu gutsindisha bamwe mu bahanzi bakomeye bo ku isi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 16 =

Previous Post

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

Next Post

Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Related Posts

Umukobwa washyizwe hanze mu mashusho y’ibiterasoni akomeje guteza impaka muri Uganda asohoye itangazo riyavugaho

Umukobwa washyizwe hanze mu mashusho y’ibiterasoni akomeje guteza impaka muri Uganda asohoye itangazo riyavugaho

by radiotv10
09/06/2026
0

Kisitu Kirabo usanzwe ari umunyamideri unazwi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, yiseguye ku babonye amashusho ye y’urukozasoni, n’abagizweho ingaruka na...

Umuhanzi Nyarwanda Platini ari mu Bitaro

Umuhanzi Nyarwanda Platini ari mu Bitaro

by radiotv10
08/06/2026
0

Umuhanzi Nemeye Platini P. arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, nyuma yo gufatwa n’uburwayi, akabanza kubusuzugura, yajya...

Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yababajwe n’urupfu rw’umukinnyi w’ikinamico banakinanye witabye Imana

by radiotv10
08/06/2026
0

Bamporiki Edouard wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda zirimo na Guverinoma, yababajwe n’urupfu rwa Nyirabagande Drocelle Fridaus wamenyekanye nka ‘Langwida'...

Don’t think you’re resting when you’re just scrolling on your phone

Don’t think you’re resting when you’re just scrolling on your phone

by radiotv10
07/06/2026
0

After a long day, most people tell themselves they are resting when they pick up their phone “just for a...

Why adults need hobbies too

Why adults need hobbies too

by radiotv10
05/06/2026
0

In adulthood, life slowly becomes a routine of responsibilities, work, bills, family obligations, deadlines, and constant pressure to keep everything...

Next Post
Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Hakomeje kugaragazwa agahinda k’urupfu rw’umuhanzi mpuzamahanga wishwe atewe icyuma

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.