Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe igihano cy’urupfu, ahamijwe kugira uruhare mu mugambi wo kwica impuguke ebyiri z’Umuryango w’Abibumbye mu myaka ikabakaba icumi ishize.
Ni igihano cyemejwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Congo rmu rubanza rukomeje gutera ibibazo ku ruhare rwa Leta y’iki Gihugu.
Mu rubanza rwe rwa mbere mu 2022, Colonel Jean de Dieu Mambweni yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 kubera kunanirwa gufasha abantu bari mu kaga no kutumvira amabwiriza.
Abashinjacyaha ba gisirikare bajuririye iki cyemezo bavuga ko uyu musirikare yagize uruhare runini mu iyicwa rya ziriya nzobere za LONI.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rwatangaje ko Mambweni ahamwa n’icyaha cy’intambara cy’ubwicanyi kubera gutegura ubwicanyi, rumuhanisha igihano cy’urupfu nk’uko bikubiye mu cyemezo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha aya makuru, bivuga ko byabonye icyo cyemezo na byo bigikesha umuvandimwe w’umwe muri ziriya mpuguke zishwe.
Impuguke za Loni Zaida Catalan, ukomoka wari ufite ubwenegihugu bwa Sweden n’ubwa Chili, na Michael Sharp, ukomoka muri America, bishwe ubwo bariho bakora iperereza ku bwicanyi bw’abaturage bo mu karere ka Kasai ubwo abarwanyi bo mu mutwe wa Kamuina Nsapu babahagarikaga ku ya 12 Werurwe 2017 ku kiraro kiri hafi y’agace ka Moyo-Musila.
Icyo gihe mbere yo kwicwa, bajyanywe mu ishyamba bararaswa. Imirambo yabo yabonetse nyuma y’iminsi 16 baramaze kwicwa ndetse yaramaze kwangirika.
RADIOTV10






