• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi

radiotv10by radiotv10
09/06/2026
in AMAHANGA
0
Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran rivuga ko Leta Zunze Ubumwe za America zakuyeho uburyo bwo kubona amatike y’imikino y’igikombe cy’isi ku bafana b’Ikipe ya kiriya Gihugu.

Iran ishinja abateguye n’abazakira Imikino y’Igikombe cy’Isi, kubuza abashyigikiye iki Gihugu kuzitabira imikino y’ikipe yacyo, bitwaje ibibazo biri muri dipolomasi.

America yashyize amaniza menshi ku buyobozi bwa Iran bikorwa by’umupira w’amaguru biteganyijwe muri iki Gikombe cy’Isi, arimo kwanga gutanga viza ku bakozi bayo benshi bayifasha, mu gihe Ibihugu byombi bikomeje kurwana nyuma y’uko America na Israel bateye Iran mu mpera za Gashyantare.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran ryavuze ko amabwiriza ya FIFA ategeka ko hagomba guhabwa 8% by’amatike kuri buri mukino, ahabwa amashyirahamwe yitabiriye kugira ngo ahabwe abafana bayo binyuze mu nzira zemewe.

Nk’uko bivugwa, Iran yari imaze gutangira kugurisha amatike y’imikino yo mu matsinda izahuza ikipe y’iki Gihugu na Nouvelle-Zélande, u Bubiligi na Misiri, yose izabera muri America nyuma yo guhabwa ingano yayo, abafana bamwe bamaze gukora gahunda z’ingenzi.

Iran ikavuga ko “Ariko, mu buryo butunguranye, amafaranga yagombaga guhabwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Iran yakuweho, kandi muri iki gihe, ishyirahamwe ntirishobora guha itike n’imwe abafana b’ikipe y’Igihugu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 12 =

Previous Post

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

Related Posts

by radiotv10
09/06/2026
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko uyu Mukuru...

Colonel mu gisirikare cya Congo yakatiwe igihano cy’urupfu

Colonel mu gisirikare cya Congo yakatiwe igihano cy’urupfu

by radiotv10
09/06/2026
0

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe igihano cy’urupfu, ahamijwe kugira uruhare mu...

Uganda yasabwe kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo yafashe cyo gufunga umupaka uyiguza na Congo

Uganda yasabwe kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo yafashe cyo gufunga umupaka uyiguza na Congo

by radiotv10
09/06/2026
0

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye Uganda kongera gusuzuma icyemezo cyo gufunga...

AMAKURU MASHYA: AFC/M23 yashyizeho abayobozi b’inzego mu bice byabohowe barimo Ngabo Désiré wagizwe Mayor wa Goma

AMAKURU MASHYA: AFC/M23 yashyizeho abayobozi b’inzego mu bice byabohowe barimo Ngabo Désiré wagizwe Mayor wa Goma

by radiotv10
08/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyizeho Abayobozi b’inzego z’ibanze mu bice byabohowe, barimo Kisuba Ngabo...

BREAKING: Umutingito ufite imbaraga wibasiye Igihugu cya Philippines hatangwa umuburo w’igishobora gukurikira

BREAKING: Umutingito ufite imbaraga wibasiye Igihugu cya Philippines hatangwa umuburo w’igishobora gukurikira

by radiotv10
08/06/2026
0

Umutingito uri ku gipimo cya 7.8 wibasiye ibice byo mu majyepfo ya Philippines, bituma habaho umuburo ko hashobora kwaduka inkubi...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Iran irashinja America no kuyitambika mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama ku gushaka kugumana ubutegetsi

Hakomeje kugaragazwa agahinda k’urupfu rw’umuhanzi mpuzamahanga wishwe atewe icyuma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.