Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran rivuga ko Leta Zunze Ubumwe za America zakuyeho uburyo bwo kubona amatike y’imikino y’igikombe cy’isi ku bafana b’Ikipe ya kiriya Gihugu.
Iran ishinja abateguye n’abazakira Imikino y’Igikombe cy’Isi, kubuza abashyigikiye iki Gihugu kuzitabira imikino y’ikipe yacyo, bitwaje ibibazo biri muri dipolomasi.
America yashyize amaniza menshi ku buyobozi bwa Iran bikorwa by’umupira w’amaguru biteganyijwe muri iki Gikombe cy’Isi, arimo kwanga gutanga viza ku bakozi bayo benshi bayifasha, mu gihe Ibihugu byombi bikomeje kurwana nyuma y’uko America na Israel bateye Iran mu mpera za Gashyantare.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran ryavuze ko amabwiriza ya FIFA ategeka ko hagomba guhabwa 8% by’amatike kuri buri mukino, ahabwa amashyirahamwe yitabiriye kugira ngo ahabwe abafana bayo binyuze mu nzira zemewe.
Nk’uko bivugwa, Iran yari imaze gutangira kugurisha amatike y’imikino yo mu matsinda izahuza ikipe y’iki Gihugu na Nouvelle-Zélande, u Bubiligi na Misiri, yose izabera muri America nyuma yo guhabwa ingano yayo, abafana bamwe bamaze gukora gahunda z’ingenzi.
Iran ikavuga ko “Ariko, mu buryo butunguranye, amafaranga yagombaga guhabwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Iran yakuweho, kandi muri iki gihe, ishyirahamwe ntirishobora guha itike n’imwe abafana b’ikipe y’Igihugu.”
RADIOTV10





